Kenya: Umukecuru wimyaka 99 uzwi nka Gogo ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yatangiye ishuri mu myaka irenga itanu ishize. Atangira kwiga yatangiriye mu mashuri abanza ku ishuri ribanza rya Leaders Vision Preparatory School riri mu gace ka Ndalat, mu gihugu cya Kenya.

Priscilla Sitienei aherutse kugira isabukuru y'imyaka 99 y'amavuko mu minsi micye ishize, mu mwabaro w'ishuri iyo ari mu ishuri aba yandika mu ikaye hamwe n'abanyeshuri bagenzi be arusha imyaka irenga mirongo inani.

Uyu mukecuru uzwi cyane ku kazina ka Gogo yatangaje ko yavutse ndetse akura mu gihe kwiga byari bigoye akaba ariyo mpavu yatumye atagera mu ishuri.

Priscilla bivugwa ko ashobora kuba ariwe muntu ukuze ku Isi wiga mu mashuri abanza. Ku ishuri yigaho ninaho higa abana batandatu b'abuzukuruza be (ubuvivi).

Mu mwambaro w'ishuri uyu mukecuru yavuze ko yasubiye mu ishuri kugira ngo abere urugero rwiza abuzukuruza be ndetse akomeze urugendo rwo kugera ku nzozi ze zo kuba umudogiteri.

Mu magambo ye ubwo yaganiraga n'ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters yagize ati: 'Ndashaka kuzaba umudogiteri kubera ko nigeze kuba umubyaza.' Yakomeje avuga ko abana be bamushyigikiye ubwo yafataga iki cyemezo cyo gusubira mu ishuri.




Priscilla afite inzozi zo kuba umugoditeri

Mu mwaka ushize kandi uyu mukecuru aheruka kujya mu mujyi wa Paris mu Bufaransa mu gikorwa cyo kumurika filime yiswe 'Gogo' ivuga ku rugendo rwe rwo gutangira ishuri, hari nandi makuru avuga ko mu minsi iri imbere azajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumurika iyi filime.  Iri zina 'Gogo' risobanura Nyogokuru mu rurimi rwa Kalenjin ruvugwa muri Kenya.




Priscilla yavuze ko abana be bamushyigikiye ku cyemezo yafashe cyo gusubira mu ishuro

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru Priscilla yavuze ko ashimishwa cyane no kuba ari ku ishuri hamwe n'abuzukuruza be ndetse n'umwarimu umwigisha yatangaje ko mu ishuri ariwe uba ucunga abanyeshuri ngo badasakuza iyo atari mu ishuri.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114389/kenya-umukecuru-wimyaka-99-yamavuko-uzwi-nka-gogo-yasubiye-mu-ishuri-ashaka-kugera-ku-nzoz-114389.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)