Kera kabaye Senegal yegukanye igikombe cy'Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika inshuro 2 ariko ntibakegukane, Senegal mu mateka yayo yegukanye iki gikombe itsinze Misiri ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-2.

Tariki ya 6 Gashyantare 2022 nibwo habaye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika kimaze iminsi kibera muri Cameroun.

Senegal yahuye na Misiri. Hakiri kare Senegal yatangiye umukino iri hejuru, yabonye penaliti ku munota wa 6 ku ikosa Mohamed Abdelmonem yakoreye Saliou Ciss, ariko Sadio Mané ayiteye ikurwamo n'umunyezamu Gabaski.

Misiri itari yagaragaye cyane muri iki gice cya mbere muri uyu mukino wabereye kuri Stade Olimbé yo mu mujyi wa Yaounde, yaje kubona amahirwe ku munota wa 43 ariko Salah ateye mu izamu ukurwamo n'umunyezamu Mendy.

Mu gice cya kabiri cy'umukino, Senegal yabonye amahirwe menshi arko igorwa no kuyabyaza umusaruro, umukino iminota 90 yarangiye ari 0-0 biba ngombwa ko bitabaza iminota 30 y'inyongera.

Muri iyi minota nabwo nta cyahindutse amakipe biba ngombwa ko akiranurwa na penaliti.

Sénégal yinjije 4 za Kalidou Koulibaly, Abdou Diallo, Ahmadou Bamba Dieng na Sadio Mané mu gihe imwe yahushijwe na Bouna Sarr.

Misiri, izinjiye ni iya Zizo wateye bwa mbere na Marwan Hamdi wateye iya gatatu mu gihe Mohamed Abdelmonem ya kabiri na Mohanad Lasheen wateye iya kane bazihushije.

Senegal yegukanye iki gikombe cya mbere cy'Afurika mu mateka yayo nyuma y'uko 2002 bari batsindiwe ku mukino wa nyuma na Cameroun ndetse na 2019 batsinzwe na Algeria.

Edouard Mendy wa Sénégal ni we wabaye umunyezamu w'irushanwa naho Kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar watsinze ibitego umunani, aba rutahizamu w'irushanwa.

Umukinnyi mwiza w'iki Gikombe cya Afurika cyakinwe hagati ya tariki ya 9 Mutarama n'iya 6 Gashyantare 2022 yabaye Sadio Mané wa Sénégal.

Byari ibyishimo bikomeye cyane kuri Senegal
Mohammed Salah ntabwo yabyumvaga
Ni amateka akomeye cyane kuri Senegal
Sadio Mane yegukanye igikombe cye cya mbere cy'Afurika
Umutoza wa Senegal Aliou Cisse byari byamurenze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-senegal-yegukanye-igikombe-cy-afurika-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)