Iki kigo kimaze imyaka igera ine gikorera mu Mujyi wa Kigali ubucuruzi bujyanye n'ubwikorezi bw'ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, aho umuntu atumiza akabisangishwa aho yibereye, hakoresheje ibinyabiziga birimo moto ndetse n'imodoka, byose bikoreshwa n'umuriro w'amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ubusanzwe uwakeneraga kugira icyo atumiza yakoreshaga umurongo wa 3040, ariko uburyo bushya bw'ikoranabuhanga buzafasha ababukoresha kubona biborohereye serivisi zitandukanye zirimo amafunguro, imiti n'ibindi, ubu buryo bukaba bufite n'ahantu hagenewe kujya ibitekerezzo by'abakiriya.
Ni uburyo ushobora gukoresha wifashishije imashini computer cyangwa na terefone yawe ngendanwa izwi nka smart phone, ariko kandi akarusho karimo ni uko porogarame ya SAFIRUN Super App izajya ifasha uyikoresheje kubona inyungu ya 10% kuri buri mafaranga igihumbi yakoresheje, aho ikubiyemo serivisi zitandukanye zigera kuri 12.
Uretse kuba umuntu ashobora gutumiza amafunguro, ibinyobwa cyangwa imiti, ubu buryo bushobora no kwifashishwa mu zindi gahunda zitandukanye zirimo gufata icumbi muri za Hotel (Booking), gushakiraho inzu yo gukodesha, hamwe n'ibindi birimo kuba wabona umunyabukorikori w'umwanyamwuga wifuza bitewe n'icyo ushaka ko agukorera.
SAFIRUN Super App inashobora gukoreshwa mu guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo kugabanya ihererekanya ryayo mu ntoki, kandi uwabukoresheje agahabwa igihembe bitewe n'ingano y'amafaranga yakoresheje.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije SAFIRUN imaze kugemura ibicuruzwa bisaga ibihumbi 30 ku bantu batandukanye, hakoreshejwe ibinyabiziga bikoresha ingufu z'amashanyarazi.
Mu rwego rwo kongerera abagore amahirwe n'ubushobozi SAFIRUN yahanze imirimo igera kuri 65 ishobora gukorwa n'abagore ndetse bakaba banafite intumbero y'uko mbere y'uko uyu mwaka urangira hamaze guhangwa indi mirimo igera kuri 80 ishobora gufasha urubyiruko kwiteza imbere.