Kuri uyu wa 8/2/2022 Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwasubitse urubanza ruregwamo Iraguha Prudence uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane. Uyu Prudence yarezwe n'umunyamakuru Scovia Mutesi icyaha cyo gutukana mu ruhame akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Nk'uko byatangajwe n'ubushinjacyaha mu rubanza rwabaye kuri uyu wa kabiri iki cyaha cyabaye ku wa 19/3/2021 aho Prudence yatutse umunyamakuru Mutesi scovia ngo ni igicucu ku rubuga bahuriraho.
Umushinjacyaha yavuze ko Prudence yabanje gusaba Scovia ko yazamutumira mu kiganiro akora kuri flash TV nyuma Scovia ntiyamutumira kubera ko atari yujuje ibyo bagendereho batumira abantu mu kiganiro.
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Prudence yakomeje kubimusaba ariko scovia agahitamo kumubroka aribyo byatumye ajya Ku mbuga nkoranyambaga akamutuka.
Umucamanza yabajije uregwa niba hari icyo avuga kubyo aregwa, niba yemera icyaha cyangwa agihakana avuga ko atiteguye kuburana mu gihe umwunganira mu mategeko atarahagera.
Uwunganira Scovia mu rubanza we yavuze ko byashoboka ko ari uburyo bwo gutinza urubanza ariko na none akaba ari uburenganzira bw'uregwa bwo kwiburanira yangwa kugira umwunganizi bityo asaba ko hakurikizwa icyifuzo cye.
Urubanza rwari ruteganyijwe gutangira saa mbili za mu gitondo aho ababurana bari binjiye mu cyumba cy'urukiko ariko byageze sa yine uwunganira iraguha prudence ataragera mu cyumba cy'urukiko. Umucamanza yahise afata umwanzuro wo gusubika urubanza rukazasubukurwa mu kwezi kwa gatatu 2022.
Scovia ati: 'Nta mbabazi za Nyirarureshwa'
Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Prudence yandikiye scovia ku wa 16 Kamena 2021, Prudence yasabye scovia imbabazi avuga ko yamubwiye nabi ariko avuga ko yatebyaga. Scovia Mutesi yagize icyo avuga kuri izo mbabazi yasabwe.
Ati:Â 'Usomye ibaruwa usanga avuga ko twateranye amagambo kandi sibyo. Izo mbabazi nasanze ari iza nyirarureshwa. Ikindi icyaha yankoreye abantu bagifata nk'aho ntacyo cyivuze kandi bakumva ko nta n'uwo warega ngo bakire ikirego. Njye ndashaka ko icyaha nk'iki gihanwa kandi nkwiriye ubutabera'.
Scovia akomeza avuga ko umuryango mugari nawo ukwiriye ubutabera kuko yamutukiye mu ruhame asanga yaratutse benshi bamukunda ,abavandimwe bose bakwiye ubutabera kuko bababajwe nuburyo yamwandagaje.
Abantu bakwiye kumenya ko igitabo mpanabyaha mu Rwanda kivuga ko icyaha cyo gutukana mu ruhame, gihanishwa igifungo cy'iminsi itari munsi ya 15 ariko itarenze amezi abiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.
SRC:JOBCENTERÂ
The post Kigali: Umunyamakuru yatangiye kuburana n'uwamutukiye mu ruhame appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/02/08/kigali-umunyamakuru-yatangiye-kuburana-nuwamutukiye-mu-ruhame/