Kiyovu Sport ikubise Gicumbi inkoni 6 z'uruhe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino w'umunsi wa 2019 wa shampiyona usize mu mwijima ikipe ya Gicumbi FC nyuma yo kunyagirwa na Kiyovu Sports ibitego 6-0.

Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports imaze gutsinda ibitego 3- ibitego byatsinzwe na Emmanuel Okwi ku munota wa 23, Abedi Bigirimana ku munota wa 40, na Mugenzi Bienvenue. Igice cya kabiri nabwo Kiyovu Sport yagaruye inkoni yakoresheje mu gice cya mbere, yongera gutsinda ibindi bitego 3 mu gice cya kabiri harimo ibitego 3 bya mugenzi Bienvenue ku munota wa 78 na 90, mu gihe ku munota wa 92 Emmanuel Okwi yatsinze igitego cy'agashinguracumu.

Kiyovu Sport yerekanye ko ifite gahunda ihamye ku gimbe dore ko abenshi bavugaga ko ishobora gutsikira imbere ya Gicumbi FC. 

Kiyovu Sport yahise inganya amanota na APR FC, ariko iyirusha ibitego 2 izikinye. Undi mukino wari uteganyijwe kuri uyu munsi, Etincelles FC yatsinze Etoile de L'Est ibitego 3-0, bituma Etoile de L'Est iguma habi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114953/kiyovu-sport-ikubise-gicumbi-inkoni-6-zuruhererekane-114953.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)