Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022 mu rwego rwo gusuzuma no gufata ibyemezo ku bujurire bwatanzwe ku byemezo Komisiyo ishinzwe imyitwarire iherutse gufatira Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles, ikipe ya Etincelles FC n'abakinnyi bayo ndetse n'Ikemezo cy'Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane ku kibazo cy'umukinnyi Armel Ghislain hagati ya Kiyovu na Gasogi utd.
1. Ubujurire bwa KAKOOZA NKURIZA Charles
Komisiyo y'Ubujurire yasanze kuba Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles ataritabye ku wa 29/01/2022 Komisiyo nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n'amategeko kandi ariwe wajuriye bigaragaza ko nta nyungu abona agifite kukuba yajurira bityo yanzura ko Ikemezo cya Komisiyo ishinzwe imyitwarire kigumyeho mu ngingo zacyo zose.
Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles igihano cyo guhagarikwa imikino 8 harimo 2 isubitse ndetse n'ihazabu ry'ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi.
2. Ubujurire bwa Etincelles FC
Nyuma yo kujuririra ikemezo cya Komisiyo y'imyitwarire cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga cyayo ndetse n'ikirebana no guhagarika abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021. Komisiyo y'Ubujurire yasanze nubwo ETINCELLES FC amakosa ayihama yaragerageje kwitwara neza mu kurinda ko abasifuzi basagarirwa bityo ikaba ari impamvu yo kugabanyirizwa ibihano aho kudakinira umukino ku kibuga cyayo ikaba yahanishijwe gukina umukino umwe wayo ukurikira nta bafana.
Ku birebana n'ibihano byari byahawe abakinnyi, Komisiyo yasanze BIZIMANA Omar na UWIHOREYE Ismael barasagariye abasifuzi nk'uko binagaragara mu mashusho yafashwe ku mukino bityo ibihano bari bafatiwe na Komisiyo y'Imytwarire ibigumishaho mu gihe MUDEYI Souleyman yakuriweho ibihano nyuma yo kubona ko ntaho agaragara mu makosa yo gusagagarira abasifuzi.
3. Ubujurire bwa Kiyovu ku kibazo cy'umukinnyi Ghislain Armel
Ku bijyanye n'ubujurire bwa Kiyovu ku kemezo cy'Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane cyo ku wa 24/11/2021 kirebana n'ikibazo cy'umukinnyi Ghislain Armel iyo kipe ivuga ko Gasogi yamusinyishije mu buryo butemewe n'amategeko kuko amasezerano ye yaratararangira aho Akanama kemeje ko ibyo Gasogi yakoze nta makosa arimo kuko umukinnyi yayisinyiye asigaje amezi 2 ngo amasezerano ye arangire, Komisiyo yasanze nta nyungu uwajuriye ku bujurire bwe nyuma yo kubona ko atitabye ntanagaragaze impamvu yatumye atitaba.bityo yemeza ko ikemezo cy'Akanakama Nkemuramakimbirane kigumyeho.