KNC uyobora Gasogi ngo ntateze gusaba imbabazi Perezida wa Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kakooza Nkuriza Charles (KNC)
Kakooza Nkuriza Charles (KNC)

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022, KNC yatangaje ko Juvenal wamureze muri FERWAFA adateze kumusaba imbabazi kuko ibyo yamureze we abifata nk'amahomvu.

KNC ubwo yabazwaga amakuru Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu yari yatangaje ko KNC yamusabye imbabazi, yahise abyamagana agira ati "Nta mbabazi nigeze nsaba Juvenal, nta n'izo nzamusaba kuko ibyo yandeze ni amahomvu".

KNC kandi yakomeje avuga ko abona mu ishami rishinzwe imisifurire muri FERWAFA asanga umuyobozi w'iyo komisiyo ndetse n'umukozi ushinzwe imisifurire ngo bakwiye kwegura.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/knc-uyobora-gasogi-ngo-ntateze-gusaba-imbabazi-perezida-wa-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)