KNC yasabye umusifuzi imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko yasabye imbabazi umusifuzi Ahishakiye Balthazar nyuma yo kumusagararira.

Ibi uyu mugabo yabitangaje ku munsi w'ejo hashize nyuma y'umukino w'umunsi wa 19 Gasogi United yatsinzemo Bugesera FC 1-0.

Uyu mugabo umaze iminsi anenga cyane imisifurire, yagarutse kuri Balthazar watumye anahanwa, avuga ko yamusabye imbabazi ndetse byose yabitewe n'amarangamutima.

Ati 'Nko ku kibazo cya Balthazar rwose nagisubiraho, byari amarangamutima ariko na we akwiye gusubira ku murongo ntabe impamvu yo guhora abantu bateza impagarara (…) ariko niba abantu bavuga ngo runaka yarampemukiye, nabo barebe bareke kuba ihuriro ry'ibibazo igihe cyose'

Ibi byabaye tariki ya 29 Ukuboza 2021 ku mukino bari bahuyemo na Police FC ikabatsinda 3-2, KNC yaje kugaragaza kutishimira ibyavuye mu mukino ajya gushwana n'uyu musifuzi ndetse yaje kubihanirwa aho yahagaritswe imikino ine (4) mu mupira w'amaguru isubitsweho ibiri (2) n'ihazabu y'ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW)

KNC yavuze ko yasabye imbabazi Ahishakiye Balthazal



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-yasabye-umusifuzi-imbabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)