KOICA ku bufatanye na NAEB bagiye gushyira mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KOICA yatangaje iyi gahunda ubwo Bwana CHON Gyong Shik, umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, yabonanaga na Bwana Jean Claude Musabyimana, umunyamabanga uhoraho (PS) wa Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi (MINAGRI) binyuze mu nama yabaye ku ya 27 Mutarama 2022.

Muri iyo nama, baganiriye ku buryo butandukanye bwo gushimangira ubufatanye mu buhinzi bw'imboga. Bemeje kandi ko umushinga wa 'Smart Food Value Chain Management (SFVCMP)' ugomba guhuzwa na politiki n'ingamba z'u Rwanda nka NST1.

Bwana Jean Claude Musabyimana, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yagize ati "Turashimira Guverinoma ya Koreya n'impuguke zabo ku bufatanye bwabo. Uyu mushinga uzazamura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, ugabanye ibihombo bitera umusaruro mucye kandi wongere umusaruro w'abahinzi basanzwe."

Bwana CHON Gyong Shik, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda na we yagize ati "Turizera ko uyu mushinga uzongera agaciro k'ubuhinzi n'ibihingwa nk'indabyo kandi bizagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga ndetse n'umusaruro w'abahinzi. Ndashimira Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye bukomeye dufitanye harimo RCSP, SAPMP. '

Kuwa 28 Mutarama 2022, Bwana CHON Gyong Shik yagiranye inama na Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI aho baganiriye ku bijyanye n'imikorere ya KOICA muri Rwanda n'ibibazo bigomba gukemurwa kugirango habeho ishyirwa mu bikorwa ryimishinga itandukanye. Hanaganirwe ku yindi mishinga iteganijwe ndetse n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'iterambere ry'ubuhinzi.

Itsinda ry'impuguke eshanu zo muri Koreya zoherejwe mu Rwanda kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kuri uyu mushinga n'inyigo mu byiciro by'ubuhinzi n'iterambere ry'icyaro, imashini zitunganya ibiribwa, ubwubatsi, ICT ndetse n'uburyo bwo gukurikirana ibikorwa no kubisuzuma (Monitoring and Evaluation). 

Bitganijwe kandi ko izi mpuguke zizagirana inama n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo imiryango ya leta, amakoperative y'abahinzi n'amasosiyete yohereza ibicuruzwa mu mahanga, aho bazaba basura ahantu hatandukanye hashyizwe iyo imishinga mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Rulindo na Rubavu.

Umushinga wa 'Smart Food Value Chain Management Project' ugamije kuzamura umusaruro w'abahinzi binyuze mu gushyiraho uburyo bwo gucunga neza ibiribwa n'ibindi bikomoka ku buhinzi bw'imboga n'imbuto. Uyu mushinga uzagira uruhare mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga byakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) no kongerera agaciro ibihingwa gakondo (Kawa n'icyayi).

Hifashishijwe ingengo y'imari ingana na miliyoni 9.5 z'amadorali yatanzwe na Leta ya Koreya na miliyoni 1.5 USD yatanzwe na Leta y'u Rwanda, uyu mushinga uzakemura ibice bitatu by'ingenzi kuva 2022 kugeza 2026, ari byo; Gushyiraho ibikorwa remezo bitunganya umusaruro kugirango bigabanye igihombo kandi byongere agaciro k'ubu buhinzi, Kuzamura ikoranabuhanga mu buhinzi no kubaka ubushobozi bw'amakoperative y'abahinzi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114070/koica-ku-bufatanye-na-naeb-bagiye-gushyira-mu-bikorwa-umushinga-smart-food-value-chain-man-114070.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)