Kuba ari inshuti magara ya Vladimir Putin, um... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki cyumweru nibwo Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin yashyize mu bikorwa ibitekerezo iki gihugu cyari kimaranye igihe kinini cyo gutera Ukraine, aho inzirakarengane z'abanya-Ukraine zikomeje gutikizwa.

Vladimir ntiyakunze kumvikana ku byemezo bimwe na bimwe n'abandi bayobozi bo mu bihugu by'i Burayi byanatumye hari imwe mu myanzuro afata batigeze bahuriraho.

Ibi byagize ingaruka ku nshuti ye magara, Roman Abramovich usanzwe ufite imigabane muri Chelsea yo mu Bwongereza, aho yangiwe gutura muri iki gihugu.

Nyuma y'uko u Burusiya bushoye intambara kuri Ukraine, biravugwa ko Leta y'u Bwongereza ishobora gufatira ikindi cyemezo gikakaye umuherwe Roman Abramovich akamburwa ikipe ya Chelsea, kubera ibyo inshuti ye ikomeje gukorera abaturage ba Ukraine.

Kugeza n'ubu harakibazwa iherezo ry'iyi ntambara u Burusiya bwashoye kuri Ukraine dore ko ibindi bihugu bitaragira icyo bitangaza, byabanje kwifata ngo birebe aho bishya bishyira.

Abramovich amaze imyaka 19 ari hafi cyane y'ikipe ya Chelsea ndetse anayishoramo amafaranga, gusa ibikorwa bye muri iyi kipe bishobora kuba biri ku ndunduro kubera intambara u Burusiya bwashoye kuri Ukraine.

Abramovich asanzwe ari inshuti y'akadasohoka ya Perezida Putin

Raman Abramovich ashobora kwamburwa ikipe ya Chelsea



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114880/kuba-ari-inshuti-magara-ya-vladimir-putin-umuherwe-roman-abramovich-ashobora-kwamburwa-iki-114880.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)