Kuri Saint Valentin indabo ziri mu byaguzwe cyane (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w'Umuromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy'umwami w'abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y'ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w'umwamikazi Juno wafatwaga nk'imana y'abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandikaga amazina y'abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry'umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n'abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n'intambara zikomeye, agira ikibazo cy'abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n'ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n'abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w'umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin, yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: 'Love from your Valentine' ni ukuvuga 'urukundo rwa Valentin wawe' amushimira urukundo n'ubudahemuka yamugaragarije.

Mu Rwanda, kimwe n'ahandi henshi ku isi, abatari bake bagaragaje ko bizihiza uyu munsi, nk'uko bagaragaraga mu myambarire yiganjemo amabara y'umukara n'umutuku, bamwe ndetse bakaba bagaragaye bategura impano zitandukanye, abandi bagura indabo zo guha abakunzi babo nk'uko bigaragara mu mafoto.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kuri-saint-valentin-indabo-ziri-mu-byaguzwe-cyane-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)