Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri mwaka tariki 01 Gashyantare, Abanyarwanda tuzirikana Intwari zacu zarukuye mu menyo y'ibipfamutima byifuzaga kururoha mu rwobo.

Uyu uba ari umwanya mwiza wo gushima ubwo bwitange, no gushishikariza buri wese gutera ikirenge mu cy'izo mpfura.

Kuvuga ibigwi izi Ntawi ni ukuzirikana agaciro zaduhaye, tukanafata ingamba zo gukomera ku ngandagaciro zadusigiye, zirimo gukunda Igihugu, kugira umutima ukomeye kandi ukeye, kwitanga, kugira ubushishozi n' ubwamarare mu butwari, kuba intangarugero mu byiza, kurangwa n'ukuri, ubupfura n'ubumuntu.

Nyamara ariko, uyu munsi ukwiye no kuba umwanya wo kugaya abatatiye igihango bagiranye n'Intwari twibuka.

Abo ni abagambanira u Rwanda, ba rusisibiranya utabarizaho ukuri, ibisambo biharanira kuzuza ibifu bititaye ku nyungu rusange z'Abanyarwanda, abishora mu bikorwa byo kuvutsa Igihugu umutekano, n'ubundi bugwari bugenda bugaragara kuri bamwe, barimo n'abiyita injijuke.

Mu Ntwari z'u Rwanda twibuka none, harimo Gen Fred Gisa Rwigyema, wari ku ruhembe rw'ingabo zabohoye Igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa bukomeye yadusigiye, Gen Rwigyema yagize ati:' URwanda rugomba kuva mu karengane byanze bikunze, n'ubwo byazagera ryari, ndetse n'aho bamwe muri twe twaba twarapfuye'.

Iyi ndoto yo kubohora u Rwanda yabaye impamo, Rwavuye mu karengane, kandi abatubereye ibitambo ntibazava mu mitima yacu.

Igitangaje kikanababaza ariko, ni uko mu bo Gen Fred Rwigyema yari ayoboye, basa nk'aho batari bahuje intego nawe.

Hari abagaragara nk'aho bo batari ku rugamba rwo KUBOHORA u Rwanda ngo ruve mu karengane nk'uko Fred Rwigyema yabiharaniye, ahubwo bo bari bagambiriye KURUBOHOZA, ngo bikirire bambukiye ku mirambo y'abarwitangiye.

Abo ni abahise bafata inzira y'ubujura no kutubaha inzego, ubwo intambara yo kubohora u Rwanda yari irangiye.

Dufate urugero rw'abahoze mu ngabo za RPA, ubu bakaba barahindutse ibigarasha. Ubonye imyitwarire Kayumba Nyamwasa amaranye imyaka, biragoye gusobanura ko azirikana ibyo Fred Rwigyema yasize amubwiye.

Ntiwaba waraganiriye na Fred Rwigyema, ngo usahure ibya rubanda nk'uko Kayumba Nyamwasa yabikoze ubwo yikatiraga ibikingi mu Mutara, abandi basubiza ubutaka banyaze Abaturage we akivumbura, ari nabyo byamujyanye ishyanga.

Ntiwaba wemera ko Fred Rwigyema yaharaniraga u Rwanda rutekanye kandi ruteye imbere, ngo wowe ugambirire kurumenamo amaraso, nk'uko ari yo ntego ya Kayumba Nyamwasa n'abambari be babana mu mutwe w'iterabwoba wa RNC.

Mwese muribuka 'grenades' uyu mutwe wateye mu mujyi wa Kigali, ugahitana abantu abandi bagakomereka.

Kayumba Nyamwasa yasobanura ate ko yarwanye urugamba aharanira guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yarangiza akaba inkoramutima y'inkoramaraso za FDLR?

Icyakora hari abantu utataho umwanya wibaza ku bugwari bwabo, kuko batigeze batozwa ubutwari. Abo ni nka ba Ingabire Victoire bibwira ko kwicara mu Rugwiro azabihabwa n'ingengabitekerezo ya Hutu-pawa, Paul Rusesabagina wibeshya ko 'ubutwari' buva muri filimi mbarankuru, Anastase Gasana n'ubu ukiririmba Parmehutu atitaye ku kaga yaroshyemo Abanyarwanda, abana b'abajenosideri bibumbiye muri Jambo Asbl, n'ubu bananiwe kwigobotora ipfunwe batewe n' ubugome ababyeyi babo bakoreye Abanyarwanda, n'abandi babaye imbata y'amacakubiri, bahora bararikiye ubutegetsi bushingiye ku myumvire ya'rubanda nyamwishi' ari yo Hutu-pawa.

Ibigwari birahari, ariko icyiza ni uko Abanyarwanda bafite umutima wa gitwari ari bo benshi cyane. Dore igisobanuro cy'intambwe u Rwanda rudasiba gutera mu nzego zinyuranye, kandi ibyo byiza bakaba biteguye kubyongera no kubirinda.

Rushyashya yifurije Abanyarwanda bose Umunsi twibukaho Intwari zacu, inabashishikariza kwanga ikibi, no kucyamagana bivuye inyuma, kuko ari ko gushima nyabyo Intwari zatugize icyo turi cyo uyu munsi. Ubutwari bw'Abanyarwanda, agaciro kacu!

The post Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kwibuka-nyabyo-intwari-zarwitangiye-ni-ukwirinda-gutatira-igihango-twagiranye-nazo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka-nyabyo-intwari-zarwitangiye-ni-ukwirinda-gutatira-igihango-twagiranye-nazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)