Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itazakomeza itifuza gucumbikira abajenosideri b'Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 02 Gashyantare 2022, Emmanuel Rukundo, umwe mu bajenosideri bahoze bafungiye muri Mali bakaza kurekurwa, yasabye urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Mali kongerera agaciro uruhushya rwe rwo gutura muri Mali by'agateganyo, kuko urwo yari asanganye rwarangije igihe.U

Urwo rwego rwamuteye utwatsi, ndetse rumwambura n'impapuro yari yitwaje, Emmanuel Rukundo ataha nta cyangombwa na mba kimwemerera kuba muri Mali.

Ibisobanuro yahawe ni uko we na bagenzi be bari bemerewe kuba muri Mali nk'imfungwa gusa, kuba bararekuwe rero bakaba bagomba gushaka ahandi berekeza.

Emmanuel Rukundo n'abandi bajenosideri bagenzi be, aribo Ferdinand Nahimana, Obed Ruzindana, Samuel Manishimwe na Paul Bisengimana, bahise bashya ubwoba kuko bari muri Mali mu buryo butemewe n'amategeko, maze ejo kuwa kane tariki 03 Gashyantare 2022 bandika inyandiko ndende yuzuyemo amaganya, basaba Umwanditsi Mukuru w'Urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, ngo abingingire Leta ya Mali ireke kubirukana ku butaka bwayo, mu gihe bagishakirwa ikindi gihugu kibakira.

Aba Banyarwanda ni bamwe mu boherejwe gufungirwa muri Mali ubwo bari bamaze guhamwa n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari mu rwego rw'amasezerano ibihugu binyuranye, birimo na Mali, byagiranye na Loni yo kwakira imfungwa z'Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.

Bamwe barangije ibihano, abandi bafungurwa mu buryo budasobanutse, hitwajwe ko bamaze muri gereza hejururu ya ¾ by'igihano bakatiwe. Bamaze gufungurwa babuze amajyo, Mali ibaha ibyangombwa by'igihe gito bibemerera kuba bagumye muri icyo gihugu.

Ayo mahirwe rero niyo arimo kubayoyokana, bakaba bagiye kuba nka Gahini wishe umuvandimwe we Abeli, isi ikamubana nto.

Mali ije yiyongera kuri Niger iherutse guha igihe ntarengwa abandi bajenosideri 8 b'Abanyarwanda ngo babe bayiviriye ku butaka.

Abo bagikerakera muri Mali ntibazi amaherezo yabo, kuko n'ubu nta gihugu na kimwe kiremera kubakira.
Nyamara Leta y'u Rwanda yakomeje kuvuga ko yiteguye kwakira abo Banyarwanda, kandi ko ntacyo bazongera gukurikiranwaho.

Ikanavuga ariko ko mu gihe baba bahisemo kujya mu bindi bihugu, ari uburenganzira bwabo, icyakora ibihugu bibacumbiye bikababuza kuhakomereza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Ikigaragara nta gihugu cyifuza kwigerekaho umutwaro wo gucumbikira aba bagome. Nyamara baba abari muri Mali, baba n'abari muri Niger ntawe ukozwa ibyo kuza mu Rwanda, kubera ipfunwe ry'ibyo basize bahakoze.

Bahisemo gukomeza kubunza akarago, kugeza bashizemo umwuka, dore ko abenshi muri bo bageze no mu zabukuru.

Agatima gake basigaranye kari gakwiye kubagira inama bagataha mu Rwanda, kandi Abanyarwanda bazabakira kuko ibyaye ikiboze irakirigata.

The post Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itazakomeza itifuza gucumbikira abajenosideri b'Abanyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mali-yateye-ikirenge-mu-cya-niger-igaragaza-ko-itazakomeza-itifuza-gucumbikira-abajenosideri-babanyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mali-yateye-ikirenge-mu-cya-niger-igaragaza-ko-itazakomeza-itifuza-gucumbikira-abajenosideri-babanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)