Mbazi: Itsinda 'Abunze Ubumwe ba Rusagara' ryarangije imanza z'imitungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abagize itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara barangije imanza zose z
Abagize itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara barangije imanza zose z'imitungo

Bwanabibwiye itsinda ry'Abasenateri bagendereye Akarere ka Huye tariki 3 Gashyantare 2022, ryari rije gusura amashyirahamwe n'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge, hagamijwe kumenya icyo afasha mu bumwe n'ubwiyunge, intambwe imaze guterwa, imbogamizi zaba zikirimo n'uburyo zakurwaho.

Clémence Uwimabera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mbazi yagize ati 'Muri 2018-2019 twari dufite imanza zigera muri 2019 zitararangizwa, ariko zose mu mwaka ushize zari zarangiye.'

Muri izo manza zarangijwe harimo izabaga zarananiwe kurangizwa bitewe n'uko hari igihe wasangaga abishyuzwa badahari (barapfuye cyangwa barahunze ntibagaruke), cyangwa se batabona ubwishyu bw'abo barimo umwenda bose, bagahitamo kubyihorera burundu.

Byaje gushoboka ku bwo kwishyura mu buryo rusange, itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara ryagiriwemo inama n'umuryango AMI, nk'uko bivugwa na Nepomuscène Barakagira, Perezida w'itsinda, bikanasobanurwa by'umwihariko na Jean de Dieu Uwizeye ukora muri AMI.

Uwizeye agira ati 'Twagiye dutumaho abo mu miryango yangije kugira ngo tubumvikanishe n'abo mu miryango y'abangirijwe, tukabasaba kuzana amafaranga babasha kubona. Ugasanga hari nk'uvuga ati n'ubwo ndimo miliyoni, nabasha kubona ibihumbi 100.'

Amafaranga yagiye amara kwegeranywa, hanyuma bagatumaho abarokotse Jenoside, bakagabana ayabonetse, babanje kubyemeranywaho, hanyuma bakanemeranywa ko imanza zirangijwe.

Uwizeye ati 'Ubu tugeze ku gikorwa cy'uko abababariwe bafite intego yo kuzubaka inzu eshanu zo gushimira ababababariye, kandi n'igitangaje abarokotse Jenoside na bo batangiye kuvuga ko bakubaka n'ebyiri zo gushimira ko byibura bateye intambwe kandi byari byarananiranye.'

Abasenateri bagendereye itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara
Abasenateri bagendereye itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara

Ubundi itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara ryatangiye mu mwaka wa 2017, ritangijwe na Nepomuscène Barakagira, ari na we uriyobora.

Avuga ko yaritangije bari gutegura gahunda zo kwibuka muri uriya mwaka wa 2017, nyuma yo kubona ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bisanga ari bonyine muri iki gikorwa, nyamara hari n'abagize uruhare muri Jenoside bari bakwiye kujyanamo.

Icyo gihe ngo yagiranye inama n'abarokotse Jenoside bamwemerera guhura n'abagize uruhare muri Jenoside, hanyuma na bo baza kugirana inama, bamubwira ko impamvu bataza kwifatanya na bo mu kwibuka ari uko baba bumva batarebwa neza.

Muri 2017 bose bajyanye kwibuka, banavuyeyo begeranya amafaranga basangira ikigage. Icyo gihe kandi abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano banagaragaje aho bazi hajugunywe imibiri y'Abatutsi.

Muri 2019 bagize amahirwe yo kwegerwa n'umuryango AMI, uza no kubahugura, hanyuma biyemeza no gushaka ibikorwa bakorera hamwe bibahuza.

Kuri ubu bafite uruvumvu rurimo imizinga 17, ariko bafite intego yo kuzayongera bakagira 40 ingana n'umubare w'abagize itsinda. Bagenda banubakirana, kandi iyo ubuyobozi bubiyambaje nk'itsinda, bubakira n'abandi bantu.

Ni muri urwo rwego ubu bubakiye babiri bafunguwe bari barasenyukiweho n'inzu, bakubakira undi wafunguwe agasanga umugore we yarapfuye, yashakira undi mugore mu bana bigatera amakimbirane.

Ngo bubakiye n'umukecuru utari mu itsinda ryabo wahoraga aterwa n'abajura kubera ko yari atuye wenyine.

Bagiye bashinga amatsinda no mu tundi tugari baturanye, ndetse no mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa batangiye bitazarangirana na bo kuko bakuze (umutoya muri bo ari we Perezida afite imyaka 42), bagenda bashinga n'amatsinda y'urubyiruko.

Barakagira ati 'Ntangiza amatsinda y'urubyiruko, nabasabye kujya iwabo bakababaza ubwoko bwabo hanyuma twazongera guhura bakanzanira udupapuro twanditseho ubwo bwoko, ariko natangajwe no gusanga bose banditseho ngo ndi Umunyarwanda.'

Uruvumvu rw
Uruvumvu rw'Abunze Ubumwe ba Gisagara

Senateri Faustin Habineza, Visi Perezida wa komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu, wari waje kubareba yabashimiye ibikorwa bagezeho, ashima kurusha urubyiruko rwavuze ko ari Abanyarwanda mbere ya byose.

Ati 'Turizera ko urwo rubyiruko nirukomeza kubungwabungwa, ntihagire ubanduza abashyiramo ingengabitekerezo mbi, ejo ha Ndi Umunyarwanda hazaba ari heza.'




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mbazi-itsinda-abunze-ubumwe-ba-rusagara-ryarangije-imanza-z-imitungo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)