Amwe mu mazina amenyerewe mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, agiye guhembwa nk'indashyikirwa mu myidagaduro mu Rwanda mu myaka 10 itambutse.
Ni bihembo bya "Mothers of Hope" byateguwe na Rwema Events, bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere aho bizaba tariki ya 25 Gashyantare 2022 bikabera kuri Classic Hotel i Musanze.
Abatsindiye ibihembo bakaba bari mu byiciro 6, harebwe ku bikorwa by'umuntu ku giti cye, icyo byamugejejeho n'icyo byafashije sosiyete Nyarwanda.
Ku ikubitiro igihembo cy'umuhanzi w'ikinyacumi (Decade Artist) cyegukanywe na Ngabo Medard uzwi nka Meddy usanzwe uba muri Amerika. Abategura ibi bihembo basanze mu myaka 10 itambutse ari we muhanzi w'indashyikirwa.
Igihembo cy'umuhanzi w'umugore w'ikinyacumi (Decade Female Artist) kizahabwa umuhanzikazi Butera Jeanne d'Arc wamamaye nka Knowless, ni igihembo azahabwa nyuma y'imyaka irenga 10 amaze mu muziki kandi akunzwe, akaba hari n'abo yabereye icyitegererezo.
Umushyushyarugamba (MC) w'ikinyacumi (Decade MC) ni igihembo kizahabwa Anita Pendo. Ni umwe mu bakobwa bazwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro, yayoboye ibitaramo byinshi, yakundaga kwiyita umukobwa wirwanyeho, yageze kuri byinshi abikesha icyuya yabize.
Zizou Alpacino umwe mu bagabo bazwi cyane mu gutunganya umuziki mu Rwanda mu myaka irenga 10 itambutse, ni umwe mu bibutswe muri ibi bihembo aho azahabwa igihembo cy'umuntu wamenyekanishije umuziki akanawutunganya mu myaka 10 itambutse (Decade Promoter and Producer)
Hope Azeda washinze Itorero Mashariki n'Iserukiramuco rya Ubumuntu we azahabwa igihembo nk'uwitangiye ubuhanzi mu myaka 10 ishize [Arts Patron of the Decade].
Uretse ibi bihembo kandi hazatangwa n'igihembo cy'umuhanzi w'ibihe byose "Lifetime Achievement " kikaba cyaragenewe Mutamuriza Anonciata uzwi nka Kamaliza witabye Imana, ni umuhanzikazi benshi bafatiraho ikitegererezo, si ibyo gusa kuko hari n'abamufata nk'umubyeyi mu muziki.