Meteo Rwanda yaburiye Abaturarwanda kubera imvura nyinshi iteganyijwe muri uku kwezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meteo ivuga ko iyi mvura izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200, mu gihe impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iyi minsi iba ibarirwa hagati ya milimetero 10 na 70.

Mu bice byinshi by'Intara y'Iburengerazuba n'Amajyepfo, ibice bimwe by'Umujyi wa Kigali n'uturere twa Rulindo, Ngoma na Rwamagana, ni ho hateganyijwe imvura nyinshi iruta izagwa ahandi hose mu Gihugu.

Ni mu gihe ibice by'uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare byo biteganyijwe kugwamo imvura nke ugereranyije n'ahandi mu Gihugu.

Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura izagwa mu gihe cy'iminsi ibarirwa hagati y'ine n'umunani, izaturuka ku nkubi y'umuyaga iri mu gice cy'epfo cy'inyanja y'u Buhinde, ikaba izazana umwuka w'ubuhehere bwo ishyamba rya Congo mu majyepfo y'Akarere u Rwanda ruhereyemo.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe henshi mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango, Ngoma no mu bice bitandukanye bihegereye by'uturere twa Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Rulindo n'Umujyi wa Kigali.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe mu turere twa Nyabihu, Kamonyi, Bugesera, Kirehe na Gicumbi, mu bice bisigaye by'uturere twa Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Rulindo, n'Umujyi wa Kigali, mu majyepfo y'uturere twa Gakenke, Burera na Kayonza no mu burengerazuba bw'uturere twa Gatsibo na Nyagatare.

Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100 iteganyijwe mu Karere ka Musanze no mu bice bisigaye by'uturere twa Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Inama za Meteo Rwanda

Bitewe n'uko henshi mu Gihugu hateganyijwe imvura nyinshi idasanzwe kandi izaza isanga ubutaka bumaze kubika amazi menshi kubera imvura isanzwe igwa, ibiza byiganjemo imyuzure n'inkangu bishobora kwibasira cyane cyane ahagaragajwe imvura nyinshi.

Meteo Rwanda iragira inama inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza n'abatuye aho biteganyijwe ndetse n'Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zo gukumira no guhangana n'ibiza.

Hateganyijwe kandi ibiza bishobora guturuka ku muyaga mwinshi birimo kuguruka kw'ibisenge no kwangirika kw'imyaka. Abahinzi n'abafatanyabikorwa mu buhinzi baragirwa inama yo kubungabunga umusaruro ndetse no gukoresha amazi y'imvura imaze iminsi igwa n'iteganyijwe mu kurangiza ibi bikorwa byo gutegura ubutaka hitegurwa igihembwe cy'ihinga 2022 B.

Uretse imvura, hazaza n'umuyaga wenda kuba mwinshi

Ikigo Meteo Rwanda cyanagaragaje ikarita yerekana umuvuduko w'umuyaga, mu gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Gashyantare 2022, ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe muri Pariki y'Igihugu y'Akagera, iy'Ibirunga no mu bice bimwe by'uturere twa Ruhango, Kamonyi, Gisagara na Rusizi. Ibice byinshi bisigaye biteganyijwemo umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/meteo-rwanda-yaburiye-abaturarwanda-kubera-imvura-nyinshi-iteganyijwe-muri-uku-kwezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)