Gatanya ni umwe mu mitwaro ikomeye umuryango nyarwanda ufite ubu, aho ari na wo muzi w'ibibazo byinshi bihari. Imibare y'Inkiko yerekana ko mu 2019 hinjiyemo ibirego 2.796 mu gihe mu 2020 zakiriye ibirego 3.213 .
Izi manza zishobora kuba zirenga kuko hari izitangwa n'inkiko z'ibanze ndetse zimwe zikajuririrwa kugera mu nkiko zisumbuye n'inkuru.
Nubwo itegeko rigena ko imanza za gatanya zigomba kuburanishwa bitarenze imyaka ibiri, haracyari izitinda kurangizwa zageze mu nkiko bitewe n'impamvu zitandukanye.
Iyo abashakanye batabanye neza kandi bitera ibindi bibazo bitandukanye birimo kuba abana babo batwara inda imburagihe, guta ishuri n'ibindi byinshi biyandukanye bituma umuryango urushaho kwangirika.
Izi ziyongeraho izikorwa mu ibanga nk'aho usanga ababana badasangira uburiri, badahurira ku meza ariko bagera mu bandi bakiyumanganya. Usanga binabaviramo amakimbirane aganisha ku kwicana n'izindi ngaruka zikomeye ku muryango.
Mu gukemura iki kibazo hashize igihe Ministeri y'Uburinganire ivuga ko iri gutegura imfashanyigisho izifashishwa n'abafite aho bahurira n'abagiye kurushinga kugira ngo bajye babaganiriza kugira ngo bibafasha kubaka ingo bakomeye.
Minisitiri w'Uburinganire Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yabwiye IGIHE kuri ubu igitabo kizifashishwa nk'imfashanyigisho cyamaze gukorwa ndetse kizatangira gukoreshwa mu minsi iri imbere.
Yagize ati "Nibyo koko gatanya zigenda zigaragara kandi ingaruka zikagaragara ku bana, mu gukomeza guhangana n'icyo cyago kimwe mu byo twakozwe twateguye imfashanyo yitwa 'Twubake urugo rwiza' ni imfashanyigisho nshya tuzafashwa mu ishyirwa mu bikorwa n'abanyamadini kubera ko izajya yifashishwa mu gutegura abagiye kurushinga mu gihe cy'amezi atandatu."
Prof.Bayisenge yavuze ko mu gutegura iyi mfashanyigisho bafatanyije n'abanyamadini ngo babona amezi atandatu ahagije ku kuba bamaze kubategura. Yavuze ko igihe izatangira gushyirwa mu bikorwa izagira umumaro mu kugabanya gatanya zikunze kwiyongera muri iki gihe.
Ati "Ubu tumaze guhugura abashinzwe irangamimerere mu gihugu hose, turashaka no guhugura abanyamadini kugira ngo imenyekane kandi itangire ikoreshwe."
Bizagenda bite ku badafite aho basengera?
Minisitiri Prof.Bayisenge yavuze ko abazakenera kubaka urugo badafite aho basengera na bo batekerejweho aho hari kurebwa uburyo hirya no hino mu midugudu hatoranywa abashakanye b'intangarugero bajya bafasha urubyiruko ruteganya kubaka ingo ariko badafite aho basengera.
Ati "Udafite aho asengera turi gukorana n'uturere n'imirenge kugira ngo bashake abashakanye b'intangarugero babasha guherekeza abo bifuza kurushinga bakabagira inama kandi bakabafasha mu bujyanama butandukanye."
Prof.Bayisenge yavuze ko kandi iki gitabo kirimo inyigisho z'abagiye kurushinga kitagenewe gusa abagiye kurushinga ahubwo ngo n'abashakanye bashobora kukifashisha bakarushaho kugira urugo rwiza.
Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE basabye ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha imiryango y'abagiye gushakana ngo kuko nibo shingiro rya byose.