Mimi Mehfira yatangaje imuri ku mutima! Indir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihe bya Saint Valentin ni bimwe mu bikomeye bitigisa isi kandi usanga byahagurukije benshi yaba abakomeye n'aboroheje dore ko burya buri muntu agira umukunda n'uwo akunda. Benshi bari kwitegura uyu munsi ngo bazagire umunsi mwiza w'agahebuzo, gusa imibare y'abizihiza uyu munsi igenda igabanuka aho mu myaka 10 ishize abagera kuri 60% bawizihizaga ariko kuri ubu bigeze kuri 51%.

Gusa muri abo bari kuwizihiza harimo n'ibyamamare nka Ngabo Mimi Mehfira umugore wa Meddy bamenyaniye mu ikorwa ry'amashusho y'indirimbo yaje kuba impamo yitwa 'Ntawamusimbura'. Mimi abinyujije ku rukuta rwa Instagram bidatunguranye yasabye abamukurikira kumusangiza indirimbo barimo bumva muri ibi bihe bya Saint Valentin, ahishura ko we iyo ari kumva ari 'My Vow'.

Iyi ndirimbo ikaba ari iy'amateka ku bukwe bwe na Meddy bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021 ikaba ari nayo ya kabiri yagaragayemo muri nyinshi z'umugabo we. Ni imwe muri eshatu amaze kugaragaramo nk'umunyamidelikazi uyoboye mu ndirimbo (Video Vixen).

INYARWANDA ikaba yabegeranirije zimwe mu ndirimbo zagufasha gukomeza kuryoherwa n'ibi bihe ngarukamwaka bya Saint Valentin yizihizwa mu kwezi kw'abakunda kwa Gashyantare buri mwaka. Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa buri mwaka kuwa 14 Gashyantare.

Ngabo Mimi we yagaragaje ko ari kunyurwa cyane n'indirimbo y'umugabo we Meddy asaba n'abandi gusangiza ababakurikira indirimbo nziza zaranze ubukwe bwabo mu rwego rwo gukomeza kubaha umunsi w'abakundana.

AMAFOTO YA BAMWE MU BAHANZI BAGARAGARA KU RUTONDE RWA NONE

Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bagaragara ku rutonde rw'indirimbo twaguhitiyemo, indirimbo ye 'On Fire' yenda kuzuza inshuro miliyoni 10 z'abayirebye kuri Youtube yagufasha kuryoherwa na Saint Valentin

Yverry ukomeje kugenda akora indirimbo nziza zigaruka ku marangamutima aterwa n'urukundo ari ku rutonde rw'indirimbo twaguhitiyemo aho indirimbo ye 'Amabanga' yagufasha kuryoherwa na St Valentin

Knowless Butera uzwi mu ndirimbo nyinshi zigaruka ku rukundo, indirimbo ye 'Urugero' turayigutuye

Umwe mu bamikazi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko mu ndirimbo z'umukino w'urukundo rwa babiri Princess Priscillah nawe ari kuri uru rutonde mu ndirimbo yo ha mbere yitwa 'Gumana Nanjye' yifashishijemo Mani Martin

Yvanny Mpano ari kuri uru rutonde mu ndirimbo 'Ndabigukundira' ikomeza kunyura benshi mu minsi imaze

Si abahanzi nyarwanda n'abahanzikazi nyarwanda gusa bagaragara kuri uru rutonde rwa none rw'indirimbo 15 zagufasha gukomeza kuryoherwa no kwitegura ibihe bya Saint Valentin, ahubwo hariho n'abanyamahanga bagiye bigarurira imitima ya benshi mu bihe byo hambere n'ubu rukigeretse.

URUTONDE RW'INDIRIMBO TWABAHITIYEMO WAHITA UNAKANDA UKUMVA CYANGWA UKAREBA IMWE KU YINDI

1.FIRE ON FIRE BY SAM SMITH

2.NDABIGUKUNDIRA BY YVANNY IMPANO

3.AMABANGA BY YVERRY

4.ON FIRE BY ANDY BUMUNTU

5.YOU AND I BY JOHN LEGEND

6.URUGERO BY BUTERA KNOWLESS

7.PERFECT BY ED SHEERAN FT BEYONCE

8.MY VOW BY MEDDY

9.HABIBI BY THE BEN

10.FOREVER AND FOR ALWAYS BY SHANIA TWAIN

11.GUMANA NANJYE BY PRINCESS SCILLAH FT MANI MARTIN

12.SOUS LE VENT BY GAROU FT CELINE DION

13.SERVICE BY FALLY IPUPA

14.BABY RIDDIM BY FAVE

15.OYA BY IVAN BURAVAN




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114450/mimi-mehfira-yatangaje-imuri-ku-mutima-indirimbo-15-twabahitiyemo-zagufasha-kwizihiza-sain-114450.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)