MINEDUC irimo iraganira na MINECOFIN ku kongera amafaranga y'ifunguro ryo ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi MINEDUC yabitangarije Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, bikaba byaranditswe muri Raporo yashyikirijwe Inteko ku wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022.

Abadepite hamwe n'umwe mu bayobozi b'amashuri waganiriye na Kigali Today bashimangira ko amafaranga Leta n'umubyeyi batanga ku mwana ku munsi kugira ngo abashe kubonera ifunguro ku ishuri ari make cyane.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri guhera ku bana b'incuke kugera ku biga mu mashuri yisumbuye, Leta yemeye gutanga amafaranga 56, umubyeyi w'umwana wagiye kwiga na we agatanga amafaranga 94 (igiteranyo kikaba amafaranga 150).

Umuyobozi w'Ishuri utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigali Today ko kuba umunyeshuri agenerwa amafaranga make y'ifunguro bituma bahora ku ndyo imwe y'ibigori (imvungure) kuko ngo ari byo bihendutse.

Ati "Barya ibigori nka gatatu mu cyumweru, umuceri bawubona rimwe gusa, ariya mafaranga ni make cyane, abana barya neza wenda Leta ikubye kabiri amafaranga itanga akagera ku 120Frw ku munsi kuri buri mwana, umubyeyi na we agatanga nka 17,000Frw ku gihembwe aho kuba 6,000Frw".

Uyu muyobozi avuga ko n'ubwo amafaranga y'ifunguro rihabwa umwana ku ishuri adahagije, amashuri ngo yanasabwe kujya agabura ibyujuje intungamubiri hiyongereyeho amagi, amata n'imbuto.

Umudepite mu Nteko witwa Nyabyenda Damien na we asanga amafaranga atangwa haba ku ruhande rwa Leta cyangwa urw'ababyeyi ari make, ariko akavuga ko uruhare rwaba urw'ababyeyi.

Depite Nyabyenda agira ati "Njye mbona ko ababyeyi batarumva ko bagomba kugaburira abana ku ishuri, cyane cyane abo mu mashuri abanza no mu burezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12, hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi".

Perezida wa Komisiyo y'Inteko ishinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Nyirahirwa Veneranda avuga ko mu biganiro bagiranye na MINEDUC, Minisitiri w'Uburezi yavuze ko barimo kuganira na MINECOFIN kugira ngo irebe uko yakongera uruhare Leta itanga ku mwana kugira ngo afatire amafunguro ku ishuri.

Depite Nyirahirwa agira ati "Umusanzu wa Leta uyu munsi ntabwo urahaza uko bikwiye, ayo ni amakuru yavuye mu kuganira na Minisitiri w'Uburezi, kandi anatwizeza ko uyu munsi hariho ibiganiro na MINECOFIN kugira ngo harebwe niba hari icyakwiyongera ku musanzu Leta itanga".

Ubwo iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri yatangiraga muri uyu mwaka w'ishuri 2021/2022, Minisiteri y'Uburezi yasabye amashuri kutagira umwana n'umwe wirukanwa kubera kubura amafaranga y'ifunguro, ariko ko umubyeyi we agomba gufatanya n'ikigo kugira ngo iryo funguro riboneke.

Umuyobozi w'ishuri waganiriye na Kigali Today avuga ko aho kubuza umwana kwiga ngo bafatira indangamanota ye, kugira ngo umubyeyi nashaka kumenya amanota azajye abanza kwishyura amafaranga y'ifunguro umwana yafatiye ku ishuri.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mineduc-irimo-iraganira-na-minecofin-ku-kongera-amafaranga-y-ifunguro-ryo-ku-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)