Minisitiri Mbabazi yagaragaje uruhare rw'urubyiruko mu miyoborere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama ihuza abayobozi bahagarariye JCI iri kubera mu Rwanda, yatangijwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022 mu muhango witabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, Meya w'Umujyi wa Kigali, Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice, usanzwe ari n'Umusenateri wa JCI Rwanda n'abandi.

Muri uyu muhango, Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko imbaraga z'urubyiruko zikwiye gushyirwa hamwe kugira ngo zitange umusaruro ufatika mu iterambere ry'igihugu, asaba abari muri uwo muryango gukomeza ubufatanye bugamije gukemura ibibazo biri muri sosiyete.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022, Abayobozi ba JCI bari mu Rwanda basuye Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco bagirana ibiganiro na Minisitiri Rosemary Mbabazi, basobanurirwa ishusho y'uko inzego z'ubuyobozi rw'urubyiruko mu Rwanda zubatse n'uruhare rwarwo mu miyoborere y'igihugu.

Minisitiri Mbabazi yasobanuye ko inzego z'ubuyobozi bw'urubyiruko zubatse guhera ku mudugudu kugera ku rwego rw'igihugu kandi bigenda bitanga umusaruro mu guteza imbere imiyoborere myiza.

Yasobanuriye uruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'igihugu abitabiriye uru ruzinduko barimo Umuyobozi wa JCI ku Isi Argenis Angulo, Umuyobozi wa JCI muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Umuyobozi wa JCI mu Rwanda, Wirira Parfaite ndetse na Shema Fabrice wabaye umuyobozi muri JCI.

Minisitiri w'Urubyiruko yavuze ko iyo uhaye amahirwe urubyiruko muri buri rwego rw'ubuyobozi, bifasha mu kugira imiyoborere myiza cyane ko urubyiruko ari rwo mbaraga z'ejo hazaza ngo ariko ruba rukeneye guherekezwa.

Yagaragaje ko mu Rwanda hari ibikorwa bitandatu bigamije guteza imbere urubyiruko no kurwubakira ubushobozi mu iterambere binyuze mu bigo bitandukanye nka PSF, BDF, n'indi mishinga igamije kubakira ubushobozi urubyiruko.

Umuyobozi wa JCI mu Rwanda, Wirira Parfaite, yashimiye Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ku ruhare yagize mu gutegura iyi nama n'uburyo bakorana umunsi ku wundi mu gufasha urubyiruko ashimangira ko bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka igihugu.

Inama y'abayobozi ba JCI iri kubera mu Rwanda izamara iminsi itatu iri kwigira hamwe uruhare rw'urubyiruko mu guteza imbere ibihugu rukomokamo ndetse no gushakira hamwqe ibisubizo ku bibazo byugarije Sosiyete.

Minisitiri Rosemary Mbabazi yagaragaje ko mu miyoborere hakenewemo uruhare rukomeye rw'urubyiruko
Shema Fabrice usanzwe ari Umuyobozi wa AS Kigali ni umusenateri muri JCI Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije wa JCI, Reem Abdel Hadi yagaragaje ko hari ibyo urubyiruko rwafasha mu mbaraga zarwo
Umuyobozi Mukuru wa JCI ku Isi yatangaje ko urubyiruko rukwiye gukomeza guhabwa umwanya mu miyoborere
Umuyobozi wa JCI mu Rwanda, Wirira Parfaite, yashimye ubufatanye bwa Minisiteri y'urubyiruko n'Umuco
Impande zombi ziyemeje gukomeza ubufatanye

Amafoto: Jules Sendegeya




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mbabazi-yagaragaje-uruhare-rw-urubyiruko-mu-miyoborere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)