Minisitiri w'Umutekano yahaye ipeti Abacungagereza bavuye kuvoma ubumenyi muri Zambia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abasoje amasomo muri icyo gihugu binyuze muri gahunda y'ubufatanye hagati y'Urwego Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa mu Rwanda, RCS n'urwo muri Zambia, ZCS [Zambia Correctional Services], mu bijyanye no kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa.

Abacungagereza barindwi barimo batanu bari bujuje ibisabwa kugira ngo babe ba Oifisiye ndetse n'abandi babiri bari bagiyeyo gusangira inararibonye na bagenzi babo bo muri Zambia.

Mu muhango wo kwakira no guha ipeti aba bacungagereza bavuye muri Zambia, wabaye ku wa 24 Gashyantare 2022, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda yavuze ko bize amasomo ari mu byiciro bitatu.

Icya mbere ni icy'amasomo yasabaga gukoresha imbaraga z'umubiri n'iz'ubwenge, aho abigishwa bahabwaga amasomo agendanye n'ubumenyi bw'ibanze mu bya gisirikare.

Ikindi ni amasomo y'ubumenyi rusange ndetse n'imyitozo ihabwa abacungagereza b'umwuga ndetse n'icyo gukora ubushakashatsi n'ingendoshuri no gukora raporo y'ibikorwa bagiye bitabira.

CG Marizamunda ati 'Dushingiye kuri raporo twahawe n'ubuyobozi bw'ishuri bizeho, bigaragaza ko amasomo yose bayakurikiye uko bikwiye ndetse bayatsinda neza nk'uko byasabwaga.'

Yakomeje agira ati 'Iyo raporo kandi yatugaragarije ko aba bacungagereza bagaragaje imyitwarire myiza igihe cyose bamaze muri Zambia.'

AIP Kayitesi Deborah uri mu bavuye kwiga muri Zambia yavuze ko bungukiyeyo byinshi cyane kandi bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati 'Bafite uburyo abantu bakoze ibyaha byo kwica hari uburyo babahuza n'umuryango, ubwo buryo umucungagereza akoresha ahuza umuntu na sosiyete yakoreyemo icyaha, ni uburyo nabonye natwe dushobora kuzakoresha kandi bugatanga umusaruro.'

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, yahaye aba bacungagereza ipeti rya AIP [Assistant Inspector of Prison], abasaba kuzakoresha ubumenyi bungutse mu kunoza inshingano zabo.

Yashimye aba bacungagereza kuba baritwaye neza ariko abasaba gukora kinyamwuga bashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.

Ati 'Ndabasaba gukomeza kwiga, kwihugura, gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'umwuga wo kugorora bigendanye n'icyerekezo igihugu cyacu cyahisemo, ndabasaba kandi kuzarangwa n'imyitwarire myiza mu kazi kanyu n'ahandi hose muzaba muri.'

Minisitiri Gasana kandi yijeje RCS ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw'uru rwego.

Aya masomo yari yatangiye ku wa 23 Kamena 2021, arangirana na Ugushyingo 2021.

Mu muhango wo kuyasoza wabaye ku wa 3 Ukuboza 2021, Umuyobozi wa ZCS, yashimiye umubano mwiza n'ubufatanye bikomeje kuranga u Rwanda na Zambia anashimangira ko bifuza kuwagurira mu zindi nzego z'imikoranire.

Abahawe ipeti rya Assistant Inspector of Prison bafashe ifoto y'urwibutso
Minisitiri w'Ubutekano mu Gihugu, Gasana Alfred yasabye Abacungagereza bavuye kuvoma ubumenyi muri Zambia kurangwa n'ubunyamwuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-umutekano-yahaye-ipeti-rya-aip-abacungagereza-bavuye-kuvoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)