Ikipe ya Misiri yasabye abategura Igikombe cya Afurika kwigiza inyuma umukino wa nyuma amasaha 24 kubera ko batabonye umwanya wo kuruhuka
Biteganijwe ko umukino wa nyuma hagati ya Misiri na Senegali uzaba ku cyumweru saa tatu z'ijoro.
Nyuma yo gukina iminota 120 na Cote d'Ivoire, Maroc na Kameruni mu gukuranamo, Misiri irasaba gukina ku wa mbere aho kuba ku Cyumweru kubera umunaniro.
Umutoza wungirije wa Misiri, Diaa El-Sayed yagize ati: "Nizere ko CAF ishobora kwimura umukino wa nyuma ukava ku cyumweru ugashyirwa kuwa mbere kugira ngo habe Fair play.Banabikoze ku bazakina umwanya wa gatatu.
"Nitwe kipe yonyine yakinnye iminota 120 mu mikino itatu ikurikirana.
"Abakinnyi bariteguye cyane, bafite umusingi wo kubakiraho, kandi turashimira amakipe yabo kubwibyo."
Abayobozi ba Afcon bafashe icyemezo cyo kwigiza inyuma guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya Kameruni na Burkina Faso, bityo icyifuzo cya El-Sayed kirumvikana.
Uyu mutoza wungirije niwe uzahabwa inshingano ku mukino wa nyuma,kubera ko umutoza mukuru Carlos Queiroz yahawe ibihano nyuma yoguhabwa ikarita itukura ku mukino wa kimwe cya kabiri kirangiza batsinze Kameruni.
Icyakora gahunda ntirahinduka uyu mukino uracyari ku cyumweru ndetse amakipe yombi ari kwitegura.