Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwada muri 2014 ,mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko umunsi yambikiweho ikamba awibuka nk'ibyabaye ejo, ku buryo 98% y'ibyaranze uwo munsi abizirikana.
Yagize ati' Ati 'Umunsi nambitsweho ikamba ndibukamo nka 98% y'ibyabaye⦠gusa icyo ntibagirwa ni igihe batangaza ko ari njye watsinze, ntabwo nabyiyumvishaga namaze nk'umunota nta 'reaction' n'imwe⦠naje kubyumva neza dusubiye kuri hôtel tugiye kuryama n'abandi bakobwa.'
Miss Akiwacu akomeza avuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryamufunguriye amarembo mu nguni zose, yunguka inshuti, akora ibikorwa byatumye akura mu ntekerezo.
Ati 'Hahahh ni ikibazo kiza. Hashize igihe kinini koko. Ikamba ryamfunguriye imiryango myinshi. Nahuye n'abantu batandukanye, ibigeragezo bitandukanye, 'opportunités' zitandukanye, ingendo hirya no hino, nakoze n'ibikorwa bitandukanye byose byatumye nkura mu bitekerezo, kandi nicyo kibanze mu buzima bwa buri munsi.'
Irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12. Akiwacu avuga ko kuva yatorwa yakomeje kurikurikirana hafi, kandi ko impinduka zagiye zikorwamo mu bihe bitandukanye zigaragaza, bitandukanye n'igihe cye yambikwa ikamba.
Ati 'Irushanwa mbona ryarateye imbere cyane, ntaho bihuriye n'igihe twebwe twatorwaga. Ubungubu ibitangajwe birubahirizwa, abakobwa babona ubufasha na nyuma y'itorwa, abantu nabo babyitabira kurushaho, baranasobanukiwe ko kuba Nyampinga bitavuze kuba ikirara, n'ibindi byinshi byateye imbere yaba mu myumvire no mu bikorwa bya buri munsi mu gihe k'irushanwa na nyuma.'
Uyu mukobwa avuga ko kuba hari byinshi byahinduwe mu itorwa rya Miss Rwanda nk'imyaka yagenderwagaho, uburebure n'ibindi, akaba asanga ari byiza ko 'Abanyarwanda bakora bahitamo ibigendanye n'umuco nyarwanda kugira ngo abanywanda bisange.'
Colombe avuga ko kuba abakobwa bo mu Rwanda bitabira amarushanwa y'ubwiza hanze y'igihugu ntibabashe kwitwara neza bitari mu murongo wo kuba batashyigikiwe gusa, ahubwo ngo haracyari urugendo 'rurerure kugira ngo tubashe kugera mu majonjora ya mbere'.
We avuga ko bikwiye no kurebwaga no mu buryo umukobwa abasha kwitegura bihagije cyane mbere y'uko ajya mu irushanwa.
Uyu mukobwa avuga ko hari ibyo yabwiye abategura Miss Rwanda kongeramo kandi 'babikoraho uko bishoboka'.
Miss Akiwacu Colombe w'imyaka 26 y'amavuko ufite uburebure bwa 1,79 cm ,akaba abarizwa mu gihugu cy'Ubufaransa aho akorera ibikorwa bitandukanye birimo n'ibyo kumurika imideli. Gusa, mu bihe bitandukanye yagiye aza mu Rwanda gusura umuryango no kuhakorera ibikorwa binyuranye.
Uyu mukobwa kandi w'umuhanga cyane afite mpamyabumenyi 2 zo mucyiciro cya gatatu cya kaminuza [Master's degree], imwe yo muri Data Analysis (isesenguramakuru) yakuye muri kaminuza ya Ecole de l'Intelligence Artificielle yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, akagira n'indi aheruka guhabwa yo muri Digital Marketing',yakuye mu ishuri ryitwa INSEEC.
Refe:INYARWANDA