MTN yahiguye umuhigo wo gufasha Kankindi wari waraburanye n'umuryango we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 12 Mata 2021 yabaye umunsi w'igitangaza kuri Kankindi. Uyu mukobwa wari umaze imyaka 27 yitwa Uwamahoro Rosine, ni bwo yamenye ko umuryango we uhari nyuma y'inkuru yakozwe na IGIHE.

Uyu mukobwa yanyuze mu buzima bumugoye kubera kutagira umuryango, abaho nk'imfubyi itagira shinge na rugero kuko yari yaraburanye n'abe mu gihe cya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kumenya ko afite nyina n'abavandimwe be, hateguwe ibirori byo kongera kubahuza byabaye 18 Mata 2021, mu Karere ka Huye. Uwo munsi yaherekejwe na MTN Rwanda.

Iyi sosiyete yabonye inkuru nziza y'uyu mukobwa ko yabonye umuryango kandi asanzwe ari umu-agent wayo yifuza kwifatanya na we muri ibyo birori, ihitamo kumuherekeza.

Icyo gihe yashyikirije umubyeyi we inka ndetse inavuga ko izongerera Kankindi igishoro cy'ibihumbi 200 Frw, ikanamuha inzu yo gukoreramo nk'umwana wahuye n'ibibazo ariko agashaka icyamuteza imbere.

Mu mpera za Mutarama 2022, MTN yashyikirije Kankindi inzu yo gukoreramo yashyizwe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro aho asanzwe akorera akazi ke ndetse ahabwa n'ibihumbi 200 Frw yemerewe byo kongera igishoro.
Kankindi yavuze ko MTN yamubereye umubyeyi, yizeza ko inkunga yahawe azayibyaza umusaruro.

Ati 'Ndashimira MTN ko yamperekeje ubwo najyaga guhura n'umuryango wanjye ndetse ibikora nk'umubyeyi. Yampaye ibyo kurya, imyambaro none iracyantekerezaho nk'ababyeyi.'

'Yanyemereye inkunga y'ibihumbi 200 Frw narabibonye, baravuze ngo umwana wacu ntakwiye kwicara ku muhanda bampa inzu, none nayibonye. Ndashimira MTN mbikuye ku mutima.'

Umukozi w'Ishami rishinzwe Imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Kayitare David, yavuze ko bashishikajwe n'iterambere rye, anamusaba gukora cyane akabasha kwiteza imbere.

Ati 'Icyo tumusaba ni ukubyaza umusaruro inkunga ahawe ikamufasha kwiteza imbere kandi tumwijeje kuzakomeza kumukurikirana mu bikorwa bye nk'umu-agent.'

Kankindi nyuma yo kubonana n'umuryango we yakomeje ubuzima ndetse n'akazi ke. Yemeza ko nyuma y'amezi atandatu inkunga yahawe na MTN azaba amaze kuyibyaza umusaruro ugaragara.

Indi nkuru wasoma: Byari amarira y'ibyishimo, ubwo Uwamahoro yabonanaga n'umuryango we nyuma y'imyaka 27 (Video)

Byari ibyishimo ubwo Kankindi yashyikirizwaga inkunga yemerewe na MTN Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-yahiguye-umuhigo-wo-gufasha-kankindi-wari-waraburanye-n-umuryango-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)