Muri iyi mibare igaragaza ishusho y'uko umutekano wo mu muhanda wari uhagaze mu 2021, 684 barakomeretse bikomeye barimo abanyamaguru 175 mu gihe abagera ku 1262 bakomeretse byoroheje, barimo abanyamaguru 5244.
Polisi yatangaje ko muri Mutarama 2022 abanyamaguru 12 bahitanywe n'impanuka bitewe no kutubahiriza ibimenyetso bimurika n'imirongo y'abanyamaguru.
Mu rwego rwo gukumira uko kwiyongera, Polisi y' u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022 ryatangije ubukangurambaga bugamije kwigisha abagenzi gukoresha neza umuhanda mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.
Ni ubukangurambaga bwibanze ku kwigisha abanyamaguru uburyo buboneye bwo gukoresha umuhanda no kwita ku bimenyetso bimurika mbere yo kwambukiranya umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ko ubu bukaguramgaga bwigeze kubaho nyuma bukaza gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID 19.
Ati ' Murabizi ko mu 2019 bwakozwe ndetse no mu ntangiriro za 2020, nyuma bukaza guhagarikwa n'iki cyorezo. Bwari bugamije kujya bukorwa buri mwaka nyuma tugasuzuma uburyo abantu bamenye amategeko, n'uburyo bwo kugenda mu muhanda.'
CP Kabera kandi yatangaje ko bimwe mu bitera impanuka nyinshi mu muhanda harimo no kuba abanyamaguru batazi neza amategeko yo kugenda mu muhanda ndetse n'ubworoherane buke hagati yabo n'abatwara ibinyabiziga.
Ati'Abanyamaguru bakwiye kureba imirongo yabagenewe aho bambukira imihanda bakayikoresha neza. Mwagiye mubona abari kuyica iruhande, akinjira mu muhanda kandi amatara aha ibinyabiziga uburenganzira bwo kugenda yatse.'
CP Kabera yanasabye abatwara ibinyabiziga kwitwara neza borohereza abagenzi.
Ati 'Bagomba koroherana, waza ugiye kuhagera ukagabanya umuvuduko, ukareba ko umunyamaguru yambuka kabone n'iyo iryo tara ryaba ryajemo kuko uramutse umugonze nabwo wabibazwa.'
Polisi iri kwiga uburyo hakongera gukorwa neza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro harimo no kwiga ku buryo bazajya basanga abantu aho bakorera bakabashishikariza kwirinda iki kibazo.
Murazimana Théodore yatangaje ko ubu bukangurambaga buzafasha gusobanukirwa uburyo bwo gukoresha neza umuhanda cyane ku munyamaguru.
Ati 'Nambukaga bisanzwe, nkumva ahantu hose nahambukira, ariko ubu Polisi iri kutwigisha uburyo twambuka tugendeye ku bimenyetso biranga umuhanda aho umunyamaguru akwiye kwambukira, n'aho adakwiye kwambukira n'uburyo nakwambuka nti biteze impanuka'.
Ubu bukangurambaga buzamara icyumweru bukorerwa mu Mujyi wa Kigali, bukazakomereza mu ntara zitandukanye mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bahitanwa-n-impanuka-zo-mu-muhanda-34-ni-abanyamaguru