Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu mudugudu w'icyerekezo wa Munyinya ho mu murenge wa Shyogwe, Umudugudu wa Munyinya, Akagali ka Ruli, baravuga ko kuva batuzwa muri uyu mudugudu babwiye ubuyobozi butandukanye kuva ku murenge n'Akarere ko inzu batujwemo ziva cyane ariko ngo ntacyo babamariye.
Ibi babigarutseho ubwo basurwaga n'umunyamakuru wa intyoza.com, aho bemeza ko hashize igihe batakambira inzego bireba ntizibashe kubumva. Bigeze aho bavuga ko ibintu byarushijeho kuzamba kuko uretse no kwangirika kw'inzu ngo zishobora no gusenyuka.
Umwe muri aba baturage ati' Uyu mudugudu twawutujwemo ahagana mu mwaka wa 2018, ariko tukimara kwinjiramo hano twagiye dutaka ko amazu ava ndetse tugorwa iyo imvura iguye, ariko ntawigeze adutabara ngo tubashe kubaho neza imvura idakuba ngo turwane no kuzana amabase yo gutega amazi'.
Undi nawe agira ati' Si ukubabeshya keretse imvura iguye muri hano mukabyibonera kuko izi nzu abazubatse bazikoze nabi'. Akomeza avuga ko uwahawe isoko ryo kubaka yubakanye ubuswa cyangwa se akaba yarabikoreye ubushake kuko iyo imvura iguye inzu zira, ahari amadirishya amazi y'imvura agacamo byoroshye hakwiyongera ho anyura hejuru mu mabati bikaba ibibazo mu nzu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko buri mwaka haba hari ingengo y'Imari yo gufasha abadafite amacumbi, ko ndetse 'uyu mwaka turimo kubakira abagera kuri 30 batari bafite amacumbi ndetse hari abandi 6 bazavugurirwa amazu ameze nabi, gusa ntiharaboneka ubushobozi ngo tubikore neza kurushaho ariko dutegenya ko ubushobozi nibuboneka tuzagerageza gufasha benshi bagifite ibibazo bibabangamiye by'amacumbi kuko natwe ubwacu ntabwo twifuza kubona abaturage bacu bataba ahantu heza'.
Akomeza avuga ko buri mwaka komite za Ibuka ku mirenge no mu tugari bareba abababaye cyane kurusha abandi kugirango bagerweho bafashwe. Ku bijyanye n'aya mazu yinubirwa n'abayatuyemo, yemeje ko bazasurwa bakareba uko byifashe n'ibibazo bafite bikitabwaho kugirango nabo bitabweho. Ahamya ko batirengagijwe kuko hari byinshi biba bigomba kubanza kwitabwaho kandi bifasha abaturage.
Benshi muri aba baturage, bavuga ko nta bushobozi bafite bwatuma babasha gutunganya neza amazu yabo. Mu bindi bibazo bavuga ko bibabangamiye, harimo iby'uko bahawe amazi ariko Wasac igakuraho bimwe mu bikoresho ndetse n'amazi arafungwa. Banavuga kandi ko n'ubwiherero bwinshi bwo mu nzu budakora kubera ko basanze byarubatswe bisondetswe n'abahawe isoko.
Akimana Jean de Dieu