Muhanga: Umusore amaze iminsi itatu munsi y'ubutaka yaragwiriwe n'ikirombe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo musore w'imyaka 19 y'amavuko yagwiriwe n'icyo kirombe ubwo yacukuragamo amabuye y'agaciro ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022 none kumukuramo bisa n'ibyananiranye kandi nta cyizere cy'uko yaba agihumeka.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko icyo kirombe cyaguye hari abantu barenga 10 bahita birukanka barahunga ariko Uwizeyimana kiramugwira kuko yari yinjiye imbere ntiyamenya ko kigiye kuriduka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yabwiye IGIHE ko kugeza ku mugoroboba wo kuri uyu wa Gatatu batashye bataramubona kandi nta cyizere bafite cy'uko bazasanga ari muzima.

Ati 'Kuva ejo twashyizeho imashini idufasha gucukura ariko tukagira ibyago bikongera bigatenguka. Kugeza ubu ntituramubona kandi nta cyizere dufite cy'uko yaba akiri muzima.'

Uwizeyimana yari akiri umusore abana n'ababyeyi be, yakoreraga imwe muri sosiyete zahawe uburenganzira bwo gucukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Muhanga.

Uwizeyimana Elie wo mu Karere ka Muhanga amaze iminsi itatu agwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umusore-amaze-iminsi-itatu-munsi-y-ubutaka-yaragwiriwe-n-ikirombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)