Mukura iri mu kwezi kwa buki! Nyuma yo gucish... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, shampiyona y'u Rwanda yari yagarutse hakinwa umukino w'umunsi wa 16, aho kuri Stade Huye Mukura yari yahakiriye Rayon Sports, iyizimanira igitego 1-0 cyatsinzwe na Opoku William kuri penaliti, aba-rayon basubira i Kigali bimyiza imoso.

Uyu mukino wari wahagurukije imbaga y'abafana baturutse i Kigali baje gushyigikira Rayon Sports ndetse n'abaturutse mu ntara zitandukanye, ukongeraho abafana ba Mukura baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu.

Ni umukino watangiye imvura ari nyinshi kuri Stade Huye, aho wakinwe hafi igice cya mbere cyose mu mvura. Uyu mukino watangiye saa 14h58, habura iminota ibiri ku isaha wari wagenwe gutangira.

Umukino watangiye Mukura isatira cyane izamu rya Rayon Sport, aho ku munota wa kabiri n'uwa gatatu yabone koruneri ebyiri zikurikirana ariko ntizagira icyo zitanga.

Mukura yakinnye neza mu minota 20 ya mbere, gusa Rayon Sports irayigaranzura iyitera umupira mu minota 25 yakurikiyeho igerageza uburyo bwo gutsinda igitego ariko amahirwe bagerageje ntiyabakundira.

Abakinnyi barimo Kwizera Pierrot, Makenzi bakomeje gukomanga ku izamu rya Mukura ariko  ntibitange umusaruro.

Opoku William wa Mukura yagoye ubwugarizi bwa Rayon Sports mu minota 45 y'igice cya mbere ariko umunyezamu Adolphe Hakizimana ahagarara bwuma mu izamu.

Ku munota wa 33 haje kubaho kutumvikana ku cyemezo cy'ugomba kurengura umupira aho umusifuzi wo ku ruhande yemezaga ko ari Mukura irengura naho uwo hagati akemeza ko ari Rayon Sports irengura, birangira icyemezo cy'umusifuzi wo hagati aricyo gikurikijwe.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, aho umutoza Jorge yakuyemo Manace Mutatu hinjira Ishimwe Kevin.

Kuva yakwinjira mu kibuga, Ishimwe yakoze amakosa menshi yatumye asimbuzwa ndetse byanagaragaye ko urwego rwe ruri hasi cyane.

Mukura yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu, isatira izamu rya Rayon Sports, iyihusha ibitego byinshi, inarusha Rayon guhererekanya neza mu kibuga.

Ku munota wa 49, Opoku yaguye mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports benshi batekereza ko ari penaliti, ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryigeze ribaho.

Ku munota wa 54 umunyezamu Adolphe yahawe ikarita y'umuhondo azira gutinza umukino.

Mukura Victory Sport yakomeje kurusha Rayon Sports mu kibuga hagati ndetse inayihusha ibitego byinshi binyuze kuri Nyarugabo na Opoku.

Ku munota wa 61 umutoza Jorge yakoze izindi mpinduka akura mu kibuga Kwizera Pierrot yinjiza Dinjeke, nyuma kapiteni Muhire Kevin asimburwa na Mico Justin.

Nyuma yo kurushwa ku buryo bugaragara, gusatirwa no guhushwa ibitego, Rayon Sports yakoze ikosa ryatumye abakunzi bayo barara nabi, nyuma yuko umunya-Uganda Musa Esenu akoze umupira mu rubuga rw'amahina ku munota wa 82, umusifuzi yemeza penaliti ya Mukura.

Iyi penaliti yahawe Opoku William wayiteye neza, Mukura iyobora umukino ku gitego 1-0.

Iminota 90 y'umukino yarangiye Mukura iyoboye, umusifuzi yongeraho iminota 5 nayo itagize impinduka itanga, Rayon Sports itakaza umukino ityo.

Ni umukino wa mbere umutoza Jorge yatakaje nyuma yo kugirwa umutoza wa Rayon Sports mu minsi ishize, ukaba ari umukino wa mbere Tonny Hernandez atsinze nyuma yo kugaruka muri Mukura.

Mukura Victory Sport yahaye ikaze umuyobozi wayo mushya Maniraguha Jean Damascene itsinda Rayon Sports ku munsi yatoweho.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Mukura yahise igira amanota 26 inganya n'iyi kipe yatsinze, ndetse inayikura ku mwanya wa gatatu yari yicayeho Rayon Sports ijya ku wa Kane.

Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Rayon Sports, Joege yavuze ko atemeranya n'icyemezo cy'umusifuzi kuko avuga ko umupira Esenu atari yakoze umupira n'ukuboko.

Mukura yisasiye Rayon Sports nyuma y'iminsi mike itsindiye APR FC i Kigali igitego 1-0.


Mukura XI: Sebwato Nicolas, Kubwimana Cédric, Muhoza Trésor, Ngirimana Alexis (C), Kayumba Soter, Murenzi Patrick, Habamahoro Vincent, Adams Vicent, Mukoghotya Robert, Nyarugabo Moïse, Opoku W. Mensah


Rayon Sports XI: Hakizimana Adolphe, Nsengiyumva Isaac, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Nizigiyimana Abdul Karim, Iranzi Jean Claude, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierre, Muhire Kevin (C), Mutatu Manace, Essenu Musa

INDI MIKINO YAKINWE KURI UYU WA GATANDATU

Gasogi United 3-2 Marine FC

Kiyovu Sport 2-1 Gorilla FC

Abasifuzi bakoze akazi ku mukino wa Mukura na Rayon Sports

Jorge yatsinzwe umukino wa mbere nk'umutoza wa Rayon Sports

Intsinzi ya mbere kuri Tonny Hernandez nyuma yo kugaruka muri Mukura

Mama Mukura, umukecuru wihebeye ikipe ya Mukura

Abafana bari babukereye ku mpande zombi

Stade Huye yari yuzuye abafana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114474/mukura-iri-mu-kwezi-kwa-buki-nyuma-yo-gucisha-bugufi-apr-fc-yisasiye-rayon-sports-amafoto-114474.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)