Mukura yongeye kwigaragaza itsinda Rayon Sports, Gasogi na Kiyovu zibona atatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangiye imikino yo kwishyura , aho umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Rayon Sports na Mukura kuri Stade Huye.

Ni umukino watangiye Mukura igaragaza ishyaka ryinshi nyuma y'aho mu mukino uheruka yari yatsinze APR FC igitego 1-0, gusa igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira umutoza wa Rayon Sports yakuyemo Manace Mutatu ashyiramo Ishimwe Kevin, yongera gukuramo Muhire Kevin yinjizamo Mico Justin, ndetse na Kwizera Pierrot asimburwa na Mael Dindjeke.

Nyuma y'izi mpinduka Mukura byagaragaye ko guhererekanya umupira mu kibuga hagati byagabanutse, Mukura iza gutsinda igitego umusifuzi aracyanga, iza gutsinda ikindi kuri penaliti ku munota wa 80, umukino urangira ari igitego 1-0.

Indi mikino yabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Gasogi United yatsinze Marines ibitego 3-2, naho Kiyovu itsinda Gorilla FC ibitego 2-1, aho icya kabiri yagitsinze ku munota wa nyuma.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-yongeye-kwigaragaza-itsinda-rayon-sports-gasogi-na-kiyovu-zibona-atatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)