Muri 2024 abiga TVET bagomba kuba bageze kuri 60% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo bimeze bityo ariko ngo iyi gahunda iracyakomwa mu nkokora n'imyumvire y'abatari bacye, bumva ko umwana wagiye kwiga muri TVET ari udashoboye kwiga mu mashuri atanga ubumenyi rusange.

Ibi byatumye mu myaka itanu iyi gahunda imaze ishyirwa mu bikorwa, ititabirwa nk'uko bikwiye kuko kugeza uyu munsi abanyeshuri biga muri TVET bangana na 31% gusa, mu gihe hasigaye imyaka ibiri ku ntego Leta yari yarihaye.

Mu bukangurambaga burimo gukorwa n'urwego rw'igihugu rushinzwe Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB), bugamije gushishikariza urubyiruko kugana TVET no guhindura imyumvire bafite, babwiwe ko mu minsi iri imbere 42% by'imirimo iri ku isoko, igiye kuzajya ikorwa n'ikoranabuhanga.

Uwayo Rwema Emmanuel, umuhuzabikorwa wungirije w'urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ababyeyi bagira uruhare mu gituma abana batitabira cyane kwiga amashuri ya TVET, kuko mu gihe cyashize abigaga imyuga babarizwaga mu cyitwaga Serayi (CERAI), gusa ngo nk'abahagarariye urubyiruko hari icyo bagomba gukora.

Ati 'Umusanzu wacu ni ugukomeza gushishikariza urubyiruko kwiga amashuri y'ubumenyingiro, no gushishikariza abandi muri rusange kumva ko buri wese abifitemo uruhare, kuko ubumenyingiro ari kimwe mu by'ibanze gishobora gufasha kugera ku ntego igihugu cyacu kiba cyarihaye'.

Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, avuga ko ikigamijwe ari uko bahuza ibyo barimo kwigisha uyu munsi, n'aho isoko ry'umurimo ririmo kugana, haba ku rwego rw'igihugu no ku ruhando mpuzamahanga.

Ati 'Iyo urebye uko tekinoloji igenda ihinduka, ukareba inganda uko zigenda zihindura ubuzima bw'abantu, ukareba ikoranabuhanga riza mu buzima bwacu umunsi ku wundi, niho ureba ngo umwana w'Umunyarwanda urimo kwiga uyu munsi icyo akwiye kuba yiga n'iki. Kugira ngo azibone ku isoko ry'umurimo ry'ejo hazaza akwiye kwitegura gute, ubwo nibwo butumwa turimo gutanga'.

Akomeza agira ati 'Kuko turashaka kugaragaza ngo isoko ry'umurimo (The future of work), rihagaze gute, abana bacu bakwiye kuba bitegura gute, ariko iyo urebye usanga haba hano mu Rwanda no ku isi, byose bizingiye kuri TVET. Icyo tugamije rero muri ubu bukangurambaga ni uko inzego zose zifite aho zihuriye n'uburezi tubasobanurira TVET y'uyu munsi, n'aho ihuriye n'isoko ry'umurimo ry'ejo hazaza'.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ikoranabuhanga na Inovasion, ushinzwe Ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Claudette Irere, avuga ko muri gahunda y'imyaka irindwi Leta yihaye, bagomba kuba byibuze bageze kuri 60% by'abanyeshuri bagana amashuri ya TVET muri 2024, ariko ngo ntabwo ari ibintu bihita byikora.

Ati 'Uyu munsi mu Rwanda imyumvire ihari ni uko imyuga n'ubumenyingiro byigwa n'abananiwe kwiga. Mu by'ukuri TVET ni tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro ntabwo byigwa gusa n'abananiwe kwiga, byigwa n'umuntu uwo ari we wese akabiminuzamo, kuko iyo ugiye kureba ubona ibintu byose dukora bisaba iyo tekiniki'.

Akomeza agira ati 'Akenshi ibyo iyo turimo kubikora tujya gushaka abanyamahanga akaba aribo baza kubidukorera kandi barize iyo tekiniki y'imyuga n'ubumenyingiro, akaba aribo tuzana kubidukorera kandi natwe dufite abashobora kubyiga bakabiminuzamo bakabikora'.

Amashuri ya TVET ari mu byiciro bitatu birimo TSS, ni icyiciro cy'amashuri yisumbuye yigisha Tekiniki, kikaba cyakira abarangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bashaka kwiga amasomo afite aho ahuriye na Tekiniki, abategura kwinjira ku isoko ry'umurimo cyangwa bakaba bakomeza mu mashuri makuru na Kaminuza.

Icyiciro cya kabiri kigizwe na VTS, n'icyiciro cyigwamo n'abatabashoboye kwiga ngo barenge icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, aho bigishwa imyuga imara umwaka umwe (Vocational Training Schools).

Naho icyiciro cya Gatatu VTC, ni icy'amasomo atangirwa mu nganda cyangwa muri za Ateliers (Vocational Training Centers), aho abantu biga mu gihe gito akazi kameze nk'agakorerwa muri izo nganda baba bigiramo. Abigamo bashobora kuba batazi no gusoma.

Mu masomo yigishwa muri TVET harimo Ubwubatsi na serivisi zijyanye na bwo, Tekinoloji mu by'ingufu, Electronic na Telecommunication, Amahoteli n'ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, Ubuhanzi n'ubukorikori.

Hari kandi ubuhinzi no gutunganya umusaruro ubukomokaho, Ibinyabiziga no gutwara abantu n'ikoranabuhanga mu by'inganda n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Ayo masomo yose ateganyijwe ku barangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, bakayakomeza mu mashuri yisumbuye. Bashobora guhita bajya ku isoko ry'umurimo bakiyarangiza, cyangwa bagakomeza muri Kaminuza kugera kuri Masters' (MTech).

Kugeza ubu amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu Rwanda yigwamo n'abanyeshuri basaga ibihumbi 950 bigishwa n'abarimu bagera kuri 5200, bikaba biteganyijwe ko n'umwaka utaha hazongerwamo abagera kuri 800.




Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/muri-2024-abiga-tvet-bagomba-kuba-bageze-kuri-60

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)