Umwami uyobora Swaziland, King Mswati III, yatangaje ko mu gihugu cyose umugabo agomba kurongora abagore batanu bitaba ibyo agafungwa.
Itangazo ry'umwami risaba abagabo bose ko nibura bagomba gushaka abagore batanu kandi ko nta kibazo bagomba kugira kuko Leta izabishyurira amafaranga y'ubukwe ndetse ikabagurira n'inzu yo kubamo.
Yagize ati 'Dore uko gahunda ziteye, shaka nibura abagore batanu maze wizereko Leta izagukoreshereza ubukwe kandi igaha buri mugore wawe inzu'
Umwami kandi yavuze ko umugabo cyangwa umugore utazakora ibi azafungwa ubuzima bwe bwose.
Ubwami buvuga ko hari umubare munini w'abagore kurusha abagabo muri Swaziland, kikaba ari ikibazo gikomeye ku gihugu kizwiho kugira abagore benshi b'amasugi.
Amakuru avugako kandi iri tangazo rije rikurikira ukwiyongera kw'amasugi mu gihugu ndetse no kugabanuka kw'abagabo.
Umwami Mswati wenyine afite abagore 15 ndetse n'abana 25, mu gihe se umubyara yarafite abagore barenga 79 n'abana 150.