Musanze: Ba Gitifu bahinduriwe Imirenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bamwe muri ba Gitifu bakoze ihererekanyabubasha
Bamwe muri ba Gitifu bakoze ihererekanyabubasha

Abo bashya mu kazi, ni Ndayambaje Augustin ugiye kuyobora umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste wahawe kuyobora umurenge wa Musanze, Gahonzire Landouad ugiye kuyobora umurenge wa Cyuve, Nteziryayo Augustin wahawe kuyobora umurenge wa Shingiro na Mukansanga Gaudence wahawe Umurenge wa Kimonyi.

Abayobozi bakomeje kuyobora imirenge basanzwe bayobora, harimo Manzi Jean Pierre uyobora Umurenge wa Muhoza, Twagirimana Innocent wakomeje kuyobora umurenge wa Kinigi na Nsengimana Aimable wagumye mu murenge wa Gacaca.

Mu kumenya icyateye izo mpinduka mu banyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge igize akarere ka Musanze, Kigali Today yegereye Ramuli Janvier Umuyobozi w'akarere ka Musanze, ayitangariza ko ari uburyo bwo kurushaho kuzamura umusaruro utangwa n'ubuyobozi mu baturage.

Ati 'Nyuma yo gusesengura tugasanga umuyobozi hari aho ashobora kuba amaze igihe, tugasesengura tugasanga tumuhinduye tukamujyana ahandi yatanga umusaruro uruseho, ubundi muri kamere muntu uko iminsi igenda yicuma umara ahantu, niko ubushobozi bugenda bugabanuka, ntabwo ari abantu bose bashobora gukomeza intumbero binjiranye ahantu'.

Uwo muyobozi yavuze ko hari ubwo umuyobozi atekereza igishya yazana aho amaze igihe akakibura, ugasanga imiyoborere iramugoye, ari nayo mpamvu nyuma yo gusesengura basanze ari ngombwa guhindurira bamwe imirenge, bakajya gufatanya n'abaturage guhanga udushya ahandi.

Ati 'Twatekereje tuti, reka abaturage bo mu mirenge itandukanye bahindurirwe abayobozi, noneho abo bayobozi bahinduwe bajye gufatanya n'abandi baturage mu gutekereza ibishyashya bashobora kuzana muri iyo mirenge'.

Umuyobozi w'akarere yasabye ba Gitifu, ari abahinduriwe imirenge n'abagumye aho basanzwe bayobora, kujya gushyira mu ngiro ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame yabahaye asoza amahugurwa y'abagize Njyanama z'uturere nyuma yo gutorwa.

Ati 'Ba gitufu, icyo tubasaba n'uko bagiye aho boherejwe dufite ubutumwa bukomeye twahawe n'Umukuru w'Igihugu, ubwo twasozaga amahugurwa twarimo i Gishari yahuje abagize Njyanama z'uturere bari bamaze gutorwa, twahawe ubutunmwa bwo kugira impinduka tuzana aho tugiye kuyobora'.

Arongera ati 'Niyo mpamvu rero twumva muri abo Banyamabanga Nshingwabikorwa nabo bajya muri uwo mujyo w'ubutumwa twahawe n'Umukuru w'igihugu kugira impinduka zo kurwanya ibintu by'ingingira, imirire mibi, impinduka mu bijyanye no kwimakaza umuco w'isuku, gahunda yo guca guta amashuri kubana guca ubuzererezi'.

Ati 'Ariko noneho, cyane cyane ikijyanye no kunoza serivise duha abaturage, muri wa murongo w'uko umuturage aba ku isonga, ni ubwo butumwa tubaha kugira ngo bagende bagiye kugira impinduka bageza ku baturage, cyane cyane bagendeye kuri ubwo butumwa twahawe ndetse n'izindi gahunda ziba zisanzwe z'impindura matwara mu bukungu n'imibereho myiza y'abaturage'.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ba-gitifu-bahinduriwe-imirenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)