Musanze: Barinubira umwanda ukikije isoko ry'ibiribwa ryo mu mujyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Inyuma y
Inyuma y'isoko hagaragara umwanda

Ni ahantu hari ikigunda bigaragara ko hatagira uhitaho, ahari ubwiherero bumwe bugikora n'ubundi bwafunzwe, hakaba n'icyobo cy'ubwo bwiherero aho cyuzura umwanda ukarenga ibisima biwutwikira ugahinguka inyuma, umunuko ugakwira muri ako gace.

Ni ahantu mu mujyi rwagati wa Musanze, hegereye ahatangirwa serivise zinyuranye zijyanye n'ubuzima, zirimo resitora, amavuriro yigenga n'ibindi bikorwa bihurirwamo n'abantu benshi.

Mu baganiriye na Kigali Today, bakomeje kunenga uwo mwanda, bavuga ko uretse n'uburwayi wabatera nk'ahantu bagurira ibiribwa, ngo n'abanyamahanga banyura muri izo nzira bashobora kwibaza byinshi nk'umujyi w'ubukerarugendo ukaba uvugwa ko ari n'uwa kabiri kuri Kigali.

Uwitwa Habihirwe Fiston avuga kuri uyu mwanda, yagize ati 'Njye ndahaturiye haratubangamiye cyane, biranuka ku buryo buteye ubwoba urabona ni ku nzira, abantu urasanga bifashe ku mazuru kandi bambaye udupfukamunwa, cyane cyane mu masaha y'umugoroba ntawe uhanyura, ntabwo bikwiye ko ahantu hacururizwa ibiribwa hakwiye kugaragaza umwanda nk'uyu'.

Hari n
Hari n'abahihagarika

Mugenzi we witwa Manizabayo we yagize ati 'Ibi biratubangamiye ahubwo mudukorere ubuvugizi abashinzwe isuku badukize uyu mwanda, kuba byegereye isoko ry'ibiribwa ni ikibazo gikomeye reba nk'aya masazi agurukira mu isoko ava mu musarani, arajya kwanduza ibiribwa, ibaze umujyi wa kabiri mu gihugu'.

Mugenzi we witwa Geoffrey Hakizimana, ati 'Iki ni ikibazo gikomeye, reba ibisombe bajugunya hano, amakara, baranahituma ndetse buri wese araza akihagarika inyuma y'umusarani'.

Ati 'Ni ikibazo, urabona na biriya byobo bijyamo umwanda wo mu musarani byaruzuye umwanda urahinguka hejuru, iyo baje kuvidura bwo handura benshi kubera umunuko, njye ndumva bahagurukira uyu mwanda, bagashaka n'abasekirite bakaharinda'.

Maniriho Faustin, umwe mu bakorera hafi y'aho uwo mwanda uri, we avuga ko aterwa impungenge n'abanyamahanga bahanyura.

Ati 'Twe uyu munuko twarawumenyereye, ahubwo njye ngira impungenge n'ipfunwe iyo mbonye abanyamahanga bahanyura bajya gushaka amacumbi muri aya mahoteri ya ruguru, uyu mwanda urakabije bagire icyo bakora'.

Bavuga ko uyu mwanda udakwiye mu mujyi hagati
Bavuga ko uyu mwanda udakwiye mu mujyi hagati

Abacururiza muri iryo soko ry'ibiribwa na bo bibaza impamvu aho hantu hadakorerwa isuku kandi buri munsi basabwa amafaranga agenewe isuku, ibyo bakabifata nko kunyereza umutungo wabo, iyo badakoresha amafaranga basabwa icyo yagenewe.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w'ako Karere, Ramuli Janvier avuga ko atari azi ko icyo kibazo gihari kandi kigeze kuri urwo rwego, avuga ko agiye kubwira ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhoza bagasura aho hantu bagakemura icyo kibazo mu buryo bwihuse.

Yagize ati 'Ntabwo nari nzi ko hari ikibazo kigeze kuri urwo rwego, icyo ndakora ni ugufatanya n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhoza, tukajyayo tukahasura tugafata icyemezo gikwiye, ibyo ntabwo bikwiye reka tuhagere byihuse turebe icyahakorerwa mu rwego rwo kurengera isuku n'isukura'.

Umwanda wo mu musarani iyo wuzuye icyobo cyabugenewe uzamuka hejuru ugateza umunuko
Umwanda wo mu musarani iyo wuzuye icyobo cyabugenewe uzamuka hejuru ugateza umunuko



Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-barinubira-umwanda-ukikije-isoko-ry-ibiribwa-ryo-mu-mujyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)