Mu mukino wari witabiri n'abafana akayabo nk'abarema isoko rya kiramuruzi, urangiriye mu gahunda ka APR FC itsinzwe imikino ibiri kuva iyi shampiyona yatangira.
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Pierre, Ndayishimiye Dieudone, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Ynussu, Rwabuhihi Placide, Nsengiyumva I'rshade, Byiringiro Lague, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques wari Kapiteni nk'ibisanzwe.
Musanze nyuma yo kubona amanota atatu
NTARIBI Stiven
NYANDWI Saddam
NIYONKURU Gad
MUHIRE Anicet
LULIHOSHI Hertier Francois
NIYITEGEKA Idrissa
HARERIMANA Obed
NSHIMIYIMANA Amran
SAMSON IROKAN Ikechukwu
NDUNDIMANA
Eric Kanza ANGUA
Umukino igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko Musanze FC ariyo yateye Koroneri nyinshi. Igice cya kabiri kigitangira, akavura gafatwa nk'umusemburo ku kibuga cya Musanze, kaguye ubundi abafana bahungira hamwe ari na ko bafite amatsiko y'uko umukino uri burangira.
Uko umukino wagendaga ukura mu minota Niko abafana kumpande zombi babonaga ko amakipe agiye kunganya amanota. Mu minota y'inyongera, Musanze FC yari yacurikiweho ikibuga yaje kubona igitego gitunguranye ariko kigutura umutoza ndetse n'abafana ba APR FC ni igitego cyatsinzwe Amran Nshimiyimana wanyuze no muri APR FC.
Umufana yari iryaguye
Umupira ugitangwa, umukino wahise urangira Musanze FC ikuraho agahigo ko kuva muri 2015 itaratsinda APR FC.