Musanze: Pasiteri yatamajwe n'umugore wazanye n'umwana we aho yabeshyaga ko atarashaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Pasiteri bita David, ariko we akavuga ko yitwa Samuel. Umugore we basezeranye byemewe n'amategeko y'u Rwanda, yatunguranye azana n'umwana, basanga umugabo mu Karere ka Musanze bavuye i Rubavu. Umugore yamutamarije imbere y'abayoboke be avuga ko umugabo yaje amutaye, akagurisha amatungo ndetse agatwara amafaranga yose yayavuyemo, akanabikuza ayari muri Banki, ava Kabaya ya Ngororero aza Musanze aba Pasiteri.

Nyuma yuko uyu witwa David ariko we uvuga ko ari Samuel agereye i Musanze, yafashe inzu abamo ayihindura icyumba cy'amasengesho, aho abakitabiraga cyane ngo biganjemo ab'igitsina 'Gore', ari nabwo yabaye Pasiteri uko nkuko radio 1 dukesha iyi mkuru ibitangaza.

Umugore we waje kugerwaho n'inkuru itari nziza yuko uyu mugabo basezeranye byemewe n'amategeko amwihakana, yahisemo guhaguruka amuzanira n'umwana ndetse n'ibihamya by'uko basezeranye byemewe n'amategeko y'u Rwanda.

Abari mu cyumba cy'amasengesho babonye ibibaye ngo bayabangiye ingata, cyane ko bari bazi ko uyu Pasiteri koko nta mugore agira nkuko yabibabwiraga, nubwo gusa ngo hari bamwe mu banyamasengesho bajyaga berekwa ko afite umwana, ariko babimubwira akabacyaha ababwira ko bavangiwe n'imyuka mibi.

Uyu mugore basezeranye, avuga ko umugabo yateruye amafaranga yari kuri Konti muri Banki, ko ndetse hari n'indaya yajyanye i Gisenyi ngo agiye kuyigira umugore. Iyi ngo yayirishye amafaranga y'u Rwanda ibihimbi ijana( 100,000Frws).

Akomeza avuga ko atamuteye, ati' Njyewe ntabwo namuteye, umugabo ni uwanjye, twarasezeranye byemewe n'amategeko hanyuma aza kunsahura ajyana ibyanjye ajya kubishakishamo indi nshoreke, ibyo nibyo nari nje kubaza'.

Abo yasengeraga n'abo bose bamukurikiraga nka Pasiteri wabo, bavuga ko kwirukanwa bifite impamvu, cyane ko nabo nubwo basenganaga yababeshyaga ko nta mugore afite, nyamara baba bari mu masengesho Imana ikabereka ko afite umwana, babimubwira akabasubiza ko bavangiwe. Nyuma y'ibi, bahamya ko nabo bahise bamukuraho icyizere, bagasaba abasenga gushishoza.

Uyu Pasiteri, nyuma yo gutamazwa mu ruhame imbere y'abo yabeshyaga ko nta mugore afite kandi ahubwo ahari basezeranye bakanabyarana, yaje kwivugira ko impamvu yamuteye guta urugo ari uko umugore we yamubereye mubi agata urugo, aho ngo yaje kugaruka atwite, agahitamo kumusiga akigendera.

Bamwe mubo uyu Pasiteri yakundaga gusengera, nyuma y'ibyo biboneye ndetse na nyuma yuko yajyaga ababwira ko nta muryango afite ariko bikaba byagaragaye ko yawihakanaga, bavuga ko muri iyi minsi abantu bakwiye gushishoza nti bizere abababwira ko babasengera kuko ngo usanga byarahindutse ubushabitsi, aho banavuga ko abo biyita Abakozi b'Imana basengera abaturage nabo barimo abakwiye gusengerwa.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/musanze-pasiteri-yatamajwe-numugore-wazanye-numwana-we-aho-yabeshyaga-ko-atarashaka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)