- Arasaba uwamenya amakuru y'irengero ry'igare rye kumufasha kuko ubu atabasha kugenda
Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, yavukanye ubumuga bw'ingingo z'amaguru yombi yihinahinnye, ku buryo iyo atari ku igare, agenda akambakamba.
Mu joro ryo ku wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022, ngo nibwo yahamagawe n'abakora irondo ry'umwuga, barimo bagenzura uko umutekano uhagaze muri santere ya Kimonyi, bamubwira ko ritagaragara aho asanzwe aribika.
Yagize ati 'Ni igare ryihariye, rigenewe kwifashishwa n'abafite ubumuga. Narifataga nk'aho ariyo maguru yanjye kuko ari ryo ryamfashafaga mu buryo bw'ingendo, mu gihe ngiye gushakisha ibitunga urugo. Ubumuga navukanye bw'amaguru yihinahinnye, butuma ntabasha kuyagendesha n'iyo mbigerageje ubwo ni ugukambakamaba kandi nabwo nkakora akagendo gato cyane'.
Ati 'Rero aba home guard, uwo munsi bampamagaye mu masaha ya nijoro, bambwira ko aho nsanzwe ndicumbikisha batarihabona. Twihutiye kurishakisha hose, ndarirangisha, ariko kugeza n'ubu nabuze irengero ryaryo'.
Ngo yajyaga ariparika muri santere y'ubucuruzi ya Kimonyi, ari naho abaryibye barisanze, kuko ubusanzwe atabonaga uko arigeza iwe, bitewe n'uko nta muhanda ugerayo.
Avuga ko yari yararihawe n'abagiraneza muri 2004, ubwo yari agiye kwiga mu mashuri yisumbuye, ngo rijye rimwunganira mu ngendo. Kuva icyo gihe, iryo gare ngo yarifataga nk'akabando kamwunganira mu rugendo, bikamurinda kwisakasaka amafaranga yo gutega bya hato na hato.
Agira ati 'Kuri njye, ryari nka ka kabando abageze mu za bukuru bishingikiriza ngo bagere iyo bajya. Nanjye ryandindaga gutega kwa hato na hato, cyane ko munazi ukuntu muri iki gihe kubona ibitunga umuryango ukongeraho n'amafaranga yo gutega ujya kubishaka ari ibintu biba bigoranye'.
Akomeza ati 'Muri iyi minsi nari naronse akaraka none ubu nagahagaritse kuko kugerayo ntafite ikingezayo urumva ko ni ikibazo. Abaryibye ubu bashyize ubuzima bwanjye mu ihurizo ry'uburyo nkomeza kubaho n'abo nahahiraga; mbese ubu nashobewe. Kuryiba ni nko kumfata ukanca amaguru imibereho yanjye yacungiragaho'.
Iyakaremye ukomoka mu Karere ka Gakenke, ariko akaba yaraje kuhava ajya gutura i Musanze, bitewe n'imiterere y'ako gace k'iwabo k'imisozi miremire, byamugoraga kubona uko ashakisha imibereho.
- Ubumuga yavukanye bw'ingingo butuma atabasha kugenda yanabigerageza bikamusaba gukambakamba
Uyu mugabo wubatse akagira n'abana babiri, asaba abagiraneza bashobora kubona igare yibwe, kuba bamuha amakuru, by'akarusho ngo uwagira umutima wo kumugoboka, akamuha ubufasha bumwunganira kubona uko agura irindi gare, abifata nko kumubyara bundi bushya.
Yagize ati 'Ubusanzwe ririya gare riri mu gaciro k'amafaranga abarirwa mu bihumbi biri hagati ya 480 n'ibihumbi 500 y'u Rwanda. Mu buzima buciriritse mbayemo, kuba nakongeraho ubushobozi bwo kwigurira irindi gare, birangoye cyane; ari na yo mpamvu nsaba ko uwamenya amakuru ashobora kumfasha kumenya uwaryibye cyangwa aho riherereye, cyangwa umuntu wagira umutima utabara, akaba yangoboka uko ashobojwe, byamfasha kubona uko ngura irindi ririsimbura, bikamfasha gukomeza gushakisha imibereho sintege amaboko'.