Musanze: Urwibutso rwa Jenoside rwatwaye akabakaba miliyoni 600 rugiye kuzura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Musanze irimo kugana ku musozo kuko igeze kuri 95% ishyirwa mu bikorwa
Imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Musanze irimo kugana ku musozo kuko igeze kuri 95% ishyirwa mu bikorwa

Uru rwibutso rwa Musanze, ruri kubakwa ahahoze ari Cour d'Appel Ruhengeri (Urukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri), rwiciwemo Abatutsi basaga 800, bari bahahungiye mu gihe cya Jenoside, bizezwa kuhabonera umutekano.

Hamza Iddi, umwe mu bafite ababo bazize Jenoside, yagize ati 'Hari hashize igihe kirekire dusaba ko hubakwa Urwibutso, ruhesha ishema n'agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi turishimira ko imirimo yo kurwubaka irimo gukorwa, ndetse ikaba irimo kugana ku musozo, ku buryo twizeye neza ko mu gihe cya vuba, imibiri y'abacu izaba iruhukiye ahantu heza'.

Urwibutso rwa Musanze nirwuzura, ruzashyingurwamo imibiri y'abatutsi biciwe muri Cour d'Appel Ruhengeri tariki 15 Mata 1994, bishwe n'Interahamwe zakoresheje amasasu, grenade n'intwaro gakondo, ku itegeko ryari ryatanzwe n'uwari Sous-Prefet Nzanana. Imirambo y'abahiciwe yarakuwemo ijugunywa mu cyobo, cyari cyaracukuwe muri metero nke uhavuye, ari naho haje guhinduka Urwibutso rwa Muhoza.

Imirimo isigaye ni iyo kuhakora amasuku
Imirimo isigaye ni iyo kuhakora amasuku

Nyirasafari Sawiya, agira ati 'Aho imibiri y'abacu yari iri, natwe ubwacu ntitwaryamaga ngo dusinzire, kuko ubwo bari bamaze kujugunywa muri icyo cyobo, babatwikiriyeho itaka, hamwe na hamwe bakarenzaho sima. Gusa wabonaga ko ntacyo bitanga ku mutekano w'imibiri y'abacu, kuko hari n'ibyaridukaga, bikaba ngombwa ko dukuramo imibiri, tukajya kuyitunganya, tukayishyira ku Murenge wa Muhoza, kuko nta hantu twari dufite ho tuyishyingura'.

Akomeza agira ati 'Kuba uru rwibutso rwa Musanze rushya rugiye kuzura, turiruhutsa intimba n'agahinda twari tumaranye imyaka ikabakaba 28, k'abacu badashyinguye mu cyubahiro; kuko bari bafi kuzashyingurwa ahantu hatekanye, kandi haboneye'.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Musanze, bashimira Leta yumvise ubusabe bwabo bw'uko icyahoze ari Cour d'Appel Ruhengeri, hatunganywa hagahinduka Urwibutso; dore mbere hatarafatwa iki cyemezo, n'ubundi hakoreshwaga mu kuhaburanishiriza imanza, bigasengura imitima y'abafite ababo baburiye ubuzima muri iyo nzu bari bahungiyemo bizeye kuyiboneramo ubutabera.

Imirimo yo kubaka uru rwibutso rushya iri kugana ku musozo, kuko rugeze ku kigero kiri hejuru ya 95%. Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, ahamya ko ruzaba ruri ku rwego rw'izindi nzibutso zo hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati 'Ni Urwibutso ruri ku rwego rumwe n'izindi nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu, kuko ibice birugize haba imva izashyingurwamo imibiri, ahazashyirwa ibimenyetso bifasha abarugana gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ahagenewe kwakirira abagize ihungabana n'ibindi bice bitandukanye, byose byarateganyijwe, kandi igisigaye ngo urwibutso rurangire kubakwa, urebye ni uturimo twa nyuma tw'amasuku turimo gukorwa, ku buryo muri Mata 2022, uru rwibutso ruzaba rwatangiye gukoreshwa'.

Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y
Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y'inyubako n'ibice bizaba bigize uru rwibutso

Uyu muyobozi, aboneraho gushima ubutwari abarokotse Jenoside bakomeje kugaragaza, muri iyi myaka ikabakaba 28 yari ishize, ababo biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel Ruhengeri, shyinguwe mu buryo butabahesheje icyubahiro.

Avuga ko ubwo habonetse Urwibutso rushya, uretse kuba ruzashyingurwamo imibiri mu buryo buyihesha icyubahiro, abaturage bakwiye no kuzajya barusura kenshi, kugira ngo barusheho gusobanurirwa amateka ya mbere, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho, kugira ngo bibafashe kumenya ingaruka zayo no guharanira gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ruzuzura rutwaye Miliyoni zikabakaba 600 z'Amafaranga y'u Rwanda, rukaba ruri kubakwa na Reserve Force, aho imirimo yatangiye muri Gicurasi umwaka ushize.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-urwibutso-rwa-jenoside-rwatwaye-akabakaba-miliyoni-600-rugiye-kuzura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)