Musenyeri Kizito, yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa RAV4, akaba yavaga i Rwamagana yerekeza i Kabuga, ageze ahitwa Mirama ata umukono we yagenderagamo, agonga umunyegare witwa Niyogisubizo Baptiste wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana amusanze mu mukono we ahita apfa. Imodoka yakomeje igonga ipoto y'amashanyarazi iragwa nk'uko tubicyesha Kigali Today.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere wemeje ayo makuru, avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye ata umukono we akajya mu wundi. Yagize ati "Impamvu zitera guta umukono ni nyinshi, turacyakora iperereza kugira ngo tumenye icyabiteye."
Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yatewe no kutaringaniza umuvuduko, byakozwe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo, wari utwaye imodoka wahise akomereka ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Masaka.
Musenyeri Bahujimihigo Kizito wakoze iyi mpanuka, yavukiye muri Rwamagana, tariki 5 Ukuboza 1954. Yahawe Isakaramentu ry'Ubusasaredoti ku wa 25 Nyakanga 1980. Yabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu gihe cy'ibibazo bikomeye byaturukaga ku ntambara y'abacengezi, impunzi n'ibindi ku wa 21 Ukwakira 1997 kugeza ku wa 28 Kanama 2007. Yahavuye agiye kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo kuva icyo gihe kugeza ku wa 29 Mutarama 2010.
Imodoka yari itwawe na Musenyeri Kizito yakoze impanuka yahitanye umuntu umwe
Src: Kigali Today