Myugariro Kurt Zouma yahawe ibihano bikarishye kubera kugaragara akubita injangwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro Kurt Zouma ukinira ikipe ya Westham mu Bwongereza yaciwe amande y'ibihumbi 338.763 by'amadolari (akabakaba Miliyoni 350Frw) azira gufata nabi injangwe.

Ibi byakurikiye videwo yamugaragaje akubita imigeri n'amakofe injangwe ari mu cyumba cy'igikoni cye.

Iyi videwo yabyariye akaga uyu myugariro kuko Adidas yakoranaga n'uyu mukinnyi yasheshe amasezerano yo kumutera inkunga.

Yaciwe amadorari 338.763 na West Ham muri iki gitondo kandi injangwe ze ebyiri zatwawe na RSPCA, umuryango utabara inyamaswa mu Bwongereza.

Amashusho ababaje ya Zouma atera imigeri anakubita inshyi injangwe yashyizwe hanze na The Sun, yatumye abantu barakara cyane bituma basabira uyu mukinnyi ibihano.

Zouma yasabye imbabazi ku mugaragaro ariko Adidas yemeje ku wa gatatu ko ubu bahagaritse imikoranire n'uyu mukinnyi mpuzamahanga w'Ubufaransa.

Umuvugizi wa Adidas yagize ati: "Twasoje iperereza kandi dushobora kwemeza ko Kurt Zouma atakiri umukinnyi ufitanye amasezerano Adidas."

Vitality yahagaritse kandi amasezerano yo gutera inkunga West Ham kubera uko iyi kipe yakemuye iki kibazo.

Kuri uyu wa kabiri, Zouma yaciwe amande angana n'umushahara we w'ibyumweru bibiri ariko atoranywa ku mukino wa shampiyona Westham yatsinzemo Watford igitego 1-0.

Mu magambo yayo, Vitality yagize ati: "Twababajwe cyane n'urubanza rwaciwe n'iyi kipe mu gusubiza iki kibazo."

"Ku bw'ibyo, twahagaritse inkunga yacu twahaga West Ham United kubera iyo mpamvu.

Ubu tuzakomeza gukorana n'iyi kipe kugira ngo twumve icyo bazakora kugira ngo iki kibazo gikemuke."

Ubwo iyi videwo yari imaze kujya hanze,uyu myugariro yasabye imbabazi mu itangazo yashyize hanze.Yagize ati: "Ndashaka gusaba imbabazi ku byo nakoze. Nta bisobanuro natanga ku myifatire nagize, kandi birambabaje cyane".

"Nshaka kandi gusaba imbabazi kuri buri wese wababajwe n'iyi videwo. Nahumuriza buri muntu wese mubwira ko injangwe 2 zacu zombi zimeze neza kandi ko zifite amagara mazima.

Zirakundwa zigakundwakazwa cyane mu muryango wose, kandi ibi byabaye ni ibintu bitari bikunze kuba, ntibizasubira".



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-kurt-zouma-yahawe-ibihano-bikarishye-kubera-kugaragara-akubita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)