Nasimbutse kubera ibyishimo- Se wa Rihanna... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ronald Fenty, umubyeyi wa Rihanna ni umwe mubashimishijwe cyane n'inkuru yo gutwita k'umukobwa we nyuma y'uko iyi nkuru yamenyekanaga kuri uyu wa 31 Mutarama, ubwo hajyaga hanze amafoto agaragaza uyu muhanzikazi atwite ari kumwe n'umukunzi we A$AP Rocky.

Aya mafoto yagiye hanze agaragaza uyu muhanzikazi atwite, amakuru avuga ko yafatiwe mu gace ka Harlem mu mujyi wa New York. Ikinyamakuru US Magazine cyatangaje ko imyambaro Rihanna yari yambaye ubwo aya mafoto yafatwaga, yari ifite agaciro karenga $29,000 ni ukuvuga asaga 30,000,00 Frw.



Rihanna n'umukunzi we baritegura kunguka imfura yabo

Mu kiganiro Ronald Fenty w'imyaka 68 y'amavuko yagiranye n'ikinyamakuru Page Six, yatangaje ko ibyishimo byamurenze nyuma y'uko umukobwa we Rihanna ndetse n'umukunzi we A$AP Rocky batangaje ko bitegura kunguka umwana.

Ronald yagize ati: 'Nishimye cyane ngera n'aho nasimbutse kubera ibyishimo. Ndanezerewe cyane. Rihanna yahoraga avuga ko ashaka abana, akunda abana. Buri gihe ahora yita ku bana ba babyara be… azaba umubyeyi mwiza.'

Yakomeje avuga ko A$AP Rocky, umukunzi w'umukobwa we yasanze ari umusore w'imico myiza nyuma yo guhura nawe mu Ukuboza 2020, ubwo Rihanna yamuzanaga iwabo ngo asuhuze abagize umuryango we.



Rihanna n'umubyeyi we

Muri Nzeri 2020, Rihanna yigeze kurega Se umubyara amushinja gukoresha izina rye mu nyungu ze bwite batabivuganye, ariko nyuma y'ibyumweru bicye mbere yo kujya mu rukiko aba bombi baje guhura baraganira maze bacyemura ibibazo bari bafitanye. Uyu muhanzikazi kandi, yavugaga ko Se umubyara yajyaga ahantu hatandukanye akamutegurira ibitaramo kandi atari mu ikipe ye imufasha mu muziki.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114087/nasimbutse-kubera-ibyishimo-se-wa-rihanna-nyuma-yo-kumenya-ko-umukobwa-we-atwite-114087.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)