NDAGISHA INAMA:Nabanye n'umugabo uba mu mahanga duhujwe n'inshuti none byarananiye kumukunda-Nkore iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muraho neza ndifuza ko mwangira inama ndabinginze.

Mungire inama nzima kuko birankomereye nabikoze nziko bizampira nk'abandi none biranze.

Nd'umukobwa, mfite imyaka 25, hari umukobwa w'inshuti yanjye twiganye yaje gushaka muri Africa yepfo ubu amaze kubyara 2, rero yaje kumenyana n'umusore w'Umunyarwanda amusaba ko yamushakira umugore w'Umunyarwandakazi nuko araduhuza turakundana.Mu gihe gito cyane kitarenze amezi 2 twumvikana kubana yewe barasaba barakwa ariko umusore ntiyari ahari kuko ntibyari kumworohera kuza mu Rwanda.

Ubu tuvugana twarabanye tumaranye ukwezi kumwe sindanamenya niba naba ntwite,gusa ikibazo mfite kugeza ubu uyu mugabo kuva namukubita ijisho sinigeze mukunda na rimwe habe na gato pee.

Ngerageza kubyishyiramo ngo mukunde byaranze noneho hakubitiraho utudefo yifitiye harimo nibyo kutubahiriza inshingano z'urugo nkuko bikwiye nkumva mwangiye icyo.

Mu byukuri numvaga tuzabana nkagenda mukunda buhoro buhoro ariko byaranze pe na kwa kundi uvuga ngo umuntu simukunda ariko ngerageza kumwishimira nibura nabyo wapi, gusa kuri we arankunda cyane gusa mbambwije ukuri ngewe byaranze.

Mpora ndira nkicuza icyanzanye nkibaza nzakomeza kuba muri ubu buzima kugeza ryari?? Mumfashe ndaremerewe pee



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ndagisha-inama-nabanye-n-umugabo-uba-mu-mahanga-duhujwe-n-inshuti-none

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)