Nkuko benshi mu bizi hashize icyumweru nigice amajonjora ya Miss Rwanda 2022 atangiye aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abakobwa bagera kuri 41 babashije kubona pass mu ntara enye z'u Rwanda mu gihe tugitegereje abazahagararira umugi wa Kigali ari nabo hakunze kuba benshi tukaba twabakoreye top 5 y'abakobwa bakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari umwe benshi bemeza ko ariwe Miss Rwanda 2022 abandi baje kuzuza umubare.
Ku mwanya wa 5 tukaba tuhasanga umukobwa witwa Keza Maolithia, uyu mukobwa waje ahagarariye intara y'Uburengerazuba akaba ari umwe mu bakomeza kugenda vugwa cyane kuri social media byumwihariko Instagram kubera uburanga Bwe.
Ku mwanya wa 4 tukaba tuhasanga Kamikazi Queen Roxanne, uyu we akaba yaraje mu bakobwa icyenda babonye pass yo guhagararira intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda, akaba akomeje kuvugwa cyane kuri Twitter na Instagram kubera inseko ye.
Ku mwanya wa 3 hari uwitwa Umuhoza Emma Pascaline, uyu mukobwa we rero case ye ikaba yihariye kuko yagiye muri Miss Rwanda abasibwe na bamwe mu bafana be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga aho bamubwiraga ko uburanga afite akwiye kuba Miss Rwanda, akaba yaritabiriye amajonjora ya Miss Rwanda 2022 mu ntara y'I Burasirazuba aho yabashije kuza mu bakobwa 14 babonye pass muri iyi ntara.
Ku mwanya wa 2 hari umukobwa witwa Uwimana Jeannette, uyu mukobwa akaba yaratunguye benshi cyane kuko kugeza ubu niwe mukobwa wa mbere witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda afite ubumuga bwo kutavuga, ibi bikaba byaratumye avugwa cyane mu binyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ndetse na social media aho benshi bakomeje kugenda bishimira isura ya Miss Rwanda aho iha buri munyarwandakazi wese amahirwe yo kuba yakwiyamamariza iri Kamba. Jeannette rero akaba yarabonye pass mu majonjora yo mu ntara y'amajyepfo.
Ku mwanya wa 1 hakaba hari uwo bita Muheto Nshuti Divine, aho benshi kuva bamubona muri Miss Rwanda 2022 bakomeje kugenda bameza ko bidashoboka ko yatsindwa iri rushanwa ko ariwe ugomba gutsinda byanze bikunze. Uyu mukobwa wabonye pass yo guhagararira Uburengerazuba, akaba yaratangiye kuvugwa kuri social media nyuma yuko Miss Mutesi Jolly (Umwe mu ba judge b'iri rushanwa) amubwiriye ku mugaragaro ko ari mwiza.
MUSHOBORA KWIREBERA UBWIZA BW'ABA BAKOBWA UKO ARI 5 BOSE MUKANZE KURI VIDEWO IRI HANO HASI:
Source : https://yegob.rw/ngaba-abakobwa-barimo-gutwika-kurusha-abandi-muri-missrwanda2022/