Ngoma: Abaturage batuye Minisitiri Gatabazi ibibazo by'imihanda, amashyanyarazi n'isoko ry'umusaruro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigaragaje kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by'abaturage bizashyirwa mu igenamigambi ry'umwaka wa 2022/2023. Ibi bitekerezo bikaba byatangiye kwakirirwa mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

Abaturage bo muri uyu Murenge bagaragaje ko bimwe mu byo Leta yabashyirira mu igenamigambi birimo uruganda rwa kawunga, amazi meza, umuriro n'ibindi.

Ndayisaba Eric yasabye ko bahabwa umuhanda ubahuza n'Akarere ka Bugesera kuko bafite umusaruro mwinshi kandi mwiza ariko ngo ntugire agaciro cyane kubera kutabona aho bawugurisha bityo ko bahawe umuhanda mwiza ubahuza n'aka Karere byabafasha cyane mu kurushaho kwiteza imbere.

Nshirubwira Stephen utuye mu Kagari ka Karenge we yavuze ko bafite imidugudu ine iri ku ruhande ku buryo kugera ku biro by'Akagari kabo babanza kunyura mu tugari bahana imbibi agasaba ko havugururwa imbibi z'utugari bagashyirwa ku tugari tubegereye byanatuma babona serivisi mu buryo bworoshye.

Barenga Viateur utuye mu Kagari ka Karenge we yavuze ko bakeneye umuriro w'amashanyarazi ngo kuko bifuza ko wabafasha mu kwihutisha iterambere.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abaturage ku bitekerezo batanze, abasaba na bo ubwabo kugira igenamigambi ry'imiryango yabo.

Ati " Kwakira ibitekerezo by'abaturage ni kimwe mu bipimo bya demokarasi no guha uburenganzira abaturage, iyo ukora igenamigambi ry'ibizakorerwa abaturage ukababaza ibyo bifuza noneho bamara kubigaragaza Leta ikazafata icyemezo ihereye ku byo abaturage bifuza, icyo gihe ni ryo terambere abaturage baba bagizemo uruhare kuva mu igenamigambi kandi rigasubiza ibibazo baba bafite."

Yavuze ko kandi Leta hari n'ibindi by'igihe kirekire ikorera abaturage nubwo baba batabisabye kuko iba ibona ko ari ngombwa. Ibitekerezo byose bizakunywa hirya no hino mu gihugu bizagenda bitoranywamo iby'ingenzi bikenewe cyane.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yasabiye abaturage bo mu Murenge wa Jarama umuhanda mwiza wabahuza n'Akarere ka Bugesera ngo kuko beza imyaka myinshi ariko bakaba nta soko rinini bafite.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu, CLADHO, Safari Emmanuel, we yasabye abayobozi kujya bagaruka bakabwira abaturage impamvu bimwe mu bikorwa bashyize mu igenamigambi bitakozwe.

Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage kugira igenamigambi ry'imiryango yabo
Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bagaragaje ko bifuza uruganda rwa kawunga, amazi n'amashanyarazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abaturage-batuye-minisitiri-gatabazi-ibibazo-by-imihanda-amashyanyarazi-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)