Ngoma:Banywa ibiziba, ubuyobozi buti' tugeze ku kigero cya 92%' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe akarere ka Ngoma kavuga ko kihaye gahunda y'uko mu mwaka wa 2024 nta muturage uzaba ataragerwaho n'amazi meza nkuko biri muri gahunda ya leta ,aka karere karavuga ko nyuma y'imyaka ibiri kageze ku kigero cya 92% nkuko bivugwa na Mapambano Nyiridande Cyliaque umuyobozi w'akarere ka ngoma ushinzwe ubukungu.

Ati''Ubundi muri gahunda dufite ni uko mu mwaka wa 2024 tuzaba tugeze ijana ku ijana nka gahunda ya Guverinoma ubu rero muri iyi myaka ibiri ishize tumaze gukora byinshi kuko tugeze ku kigero cya 92% tukaba dusigaje kurwana n'umunani kwijana 8% kugira ngo abaturage bagerweho n'amazi meza'

Uyu muyobozi aravuga atyo mu gihe hakiri bimwe mu bice bitandukanye birimo na Tunduti mu kagari ka Kinyonzo mu murenge wa Kazo ,abaturage bagitaka kuba bataragezwaho amazi . Twiringiyimana Jean Damascene w'imyaka 52, Nyilijabo Deogratias 62 bavukiye kandi batuye Tunduti bavuga ko mu mabyiruka yabo babayeho banywa amazi mabi ku buryo n'urubyaro rwabo rwazahajwe n'indwara zikomoka kukuba banywa amazi yanduye harimo inzoka .

Nyilijabo Deogratias ati'Aya mazi rero ni aya kera tuyabayemo gutyo kuko tubona ko nta kundi twabigenza kuko ntabundi buvugizi tugira bwaduha amazi meza twagumye kubaririza amazi batubwira ngo tuzayabaha' .Twiringiyimana Jean Damascene nawe atuye Tunduti avuga ko kuba banywa amazi mabi bigira ingaruka no ku bana babo ati' Usibye n'imbogamizi urababona aba bana bose si urugero rumwe ubu twese ni ko turya indyo imwe ? Ubuse twanze gusa n'abandi ariko abana bacu bagiye kwicwa n'inzoka ngaho nawe turebe dore uko dusa,leta iduhaye amazi rwose twakwishima dore urabona ko harimo n'amarebe rwose dukwiriye kwibukwa'

Mapambano Nyiridandi Cyliaque avuga ko kimwe n'utundi duce tutaragerwamo n'amazi meza tunduti nayo iri gutekerezwa kandi bikazakorwa vuba.

Ati 'Ahongaho Tunduti turahazi ndetse hari n'akandi gace kamwe ko muri Murama nako gafite ikibazo cy'amazi make ariko aho hose hari muri uwo munani ku ijana usigaye duteganya kugira ibyo dukora vuba mu byukuri Tunduti n'ubwo ntamazi arahagera ariko ni ahantu hejuru hari umuyoboro ugenda umanuka ujya Mutenderi kuburyo twizeza abaturage ko nabo bagezwaho amazi vuba'

Kugezu ubu mu karere ka Ngoma hari imiyoboro minini ivubura amazi mu mugi wa kibungo ituruka ku isoko ya Nyamuganda hakaba Kamfonyogo ya 1niya 2 itanga amazi mu murenge wa Kazo ndetse na Gashanda na ho 8% usigaye hazakorwa ibikorwa byo kwagura umuyobora hanahangwe umuyoboro mushya wa Karembo Zaza Sake

Ivomo:Izubaradiotv



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Banywa-ibiziba-ubuyobozi-buti-tugeze-ku-kigero-cya-92

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)