Ishimwe Thierry uhagarariye abandi banyeshuri kuri iki kigo avuga ko ubu ari mu mwaka wa Gatatu w'icyiciro rusange gusa agashimangira ko atazi uko mudasobwa isa ibintu yemeza ko bibashyira mu bwigunge kuko basigara inyuma mu ikoranabuhanga kandi ariho Isi irimo kwerekeza.Ngo ikindi kibazo bafite ni ukutagira ibitabo ndetse n'isomero byabafasha kongera ubumenyi.
Imirire mibi kimwe mu bizonga umwana
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuri GS Sakara riherereye mu Murenge wa Murama,Akarere ka Ngoma ho mu Ntara y'uburasirazuba, Gasana Jean Valens avuga ko abana 80 bari bataye ishuri bitewe n'impamvu zavuzwe haruguru nk'uko byagiye byemeza n'abajyanama b'ubuzima ndetse n'abaturanyi b'imiryango bavukamo gusa ngo ubu abagera kuri 75 bakaba baragaruwe ku ishuri ku bufatanye n'inzego zitandukanye n'Umuryango utegamiye kuri Leta witwa VMVP(Voice in Millions of Voiceless People),wanatangiye ku bunganira mu biribwa bitanga intungamubiri zihuse ku mubiri.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022 ubwo uyu muryango watangizaga igikorwa cyo guha aba bana ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri mu kuziba icyuho cy'imirire mibi mu rwego rwo kugira ngo bakure mu gihagararo no mu bwonko ndetse babashe gukurikira neza amasomo nk'abandi.
Mukansabira Daphrose ni umwe mu babyeyi bafite umwana urimo gufashwa na VMVP mu kuzamura imirire , yemeza ko mu rugo rwe hari ikibazo cy'ubukene ari nayo ntandaro yo kuva mu ishuri ku mwana we ndetse n'imirire mibi ariko ngo ubu akaba afite icyizere ko ntakabuza umwana we agiye kwiga neza ndetse akanatsinda kuko ari mu maboko meza.
Umuyobozi wa VMVP,Dusengumuremyi Anathole avuga ko bitewe n'ubushobozi bw'uyu muryango , abana 30 aribo batangiranye n'iyi gahunda aho buri mwana azajya ahabwa ibiribwa bitandukanye birimo amagi,ibinyomoro,imineke ndetse n'amata incuro imwe mu cyumweru ibintu avuga ko abahanga mu byimirire bemeje ko bifite intunga mubiri zishobora gutunga umuntu mu gihe cy'iminsi 6 ntakibazo cy'imirire aragira.
Dusengumuremyi akomeza avuga ko VMVP ifite gahunda yo gufasha abana barenga 1000 mu gihugu hose uyu mwaka wa 2022 ndetse ko batazafashwa mu mirire gusa ahubwo hazabaho no kubatoza kwigamira bakiri bato ndetse bagashakirwa n'abaterankunga k'ubufatanye n'inzego.
Akomeza avuga ko ku rundi ruhande uyu muryango ufite intego yo guteza imbere y'umuryango aho ababyeyi b'aba bana bazahugurwa ndetse bahagabwa inyigisho zibakangurira kwihangira umurimo kwiteza imbere binyuze muri gahunda zitandukanye.
Ku ku kibazo cy'ubwigunge mu bana , Dusengumuremyi asaba umuntu wese waba warize kuri iri shuri ubu akaba afite uko abayeho kuba yasubiza amaso inyuma akibura aba bana ndetse ko umuryango VMVP ahagarariye k'ubufatanye n'inzego zitandukanye hazakorwa ubuvugizi bukahera kure hashoboka iki kibazo kigashakirwa umunti.
Umuyobozi wa VMVP,Dusengumuremyi Anathole
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Sakara ,Shirimpaka Emmanuel iyi rishuri riherereyemo avuga ko nk'ubuyobozi bashimira umuryango VMVP ndetse ko asaba inzego zimukuriye gushaka abaterankunga nk'aba benshi kugira ngo abana bose babashe kwitabwaho.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ngomba , Mapambano Cyriaque avuga ko hakiri urugendo kuko icyo bita Smart Class room mu mashuri yisumbuye na 9ybe bikiri bike ariko ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo imibare izamuke ndetse ko hari ibisha bagenda bahanga ku bufatanye n'abafatanyabikorwa mu kuzamura ireme ry'uburezi kugira ngo ikorana buhanga rigere hose nk'uko byifuzwa.
Abana bahabwa amagi,imineke amata n'ibinyomoro mu kubongerera intungamubiri zibafasha kwiga neza
Umuryango VMPV ugaragaza ko benshi mu bana bata ishuri mu Rwanda, usanga bituruka ku mibereho mibi, abandi bakaba bugarijwe n'ikibazo cy'imirire mibi iterwa n'icyuho cyo kuba badafite ba se cyangwa se babafite ariko basa n'abadahari.
Umuryango Voice In Millions of Voiceless People washinzwe muri Kamana 2021 ku gitekerezo cya Dusengumuremyi Anathole na we waciye mu buzima bushaririye akiyemeza gukora ubuvugizi ku bantu nk'aba. Ugamije gukorera ubuvugizi no gufasha abafite intege nke cyane cyane hibandwa ku byiciro byirengagijwe.