Ni iturufu Rayon Sports yibikiye cyangwa koko ntazakina? Impaka ni nyinshi kuri Onana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports ishobora kuzakira APR FC idafite umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho, umunya-Cameroun, Onana Willy Essomba Leandre kubera ikibazo cy'imvune, ni mu gihe hari n'andi makuru avuga ko ashobora gutungurana kuri uyu mukino.

Uyu rutahizamu winjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino, yagaragaje ko ubusatirizi bw'iyi kipe ari we bushingiyeho, gusa amaze igihe kinini adakina.

Aheruka mu kibuga tariki ya 19 Mutarama 2022 Rayon Sports itsinda Etincelles 2-0 mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara.

Ku wa Gatandatu w'iki cyumweru uyu mukinnyi ufite ikibazo cy'umugongo yari yatangiye imyitozo mu Nzove ariko aza kuvamo itarangiye, ibyahise bishimangira ko atazakina uyu mukino.

Nubwo bivugwa ko uyu mukinnyi atazakina, andi makuru avuga ko Onana ashobora kuzitabazwa kuri uyu mukino ahubwo ko ari iturufu Rayon yahishe cyane ko imyitozo yo ku wa Kane n'uyu munsi ku wa Gatanu iri mu muhezo bitazwi niba koko atarimo gukora.

Umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko Onana ntawuhari kuri uyu mukino afite ikibazo cy'umugongo.

Ati 'Onana rwose ntawuhari, yakoze umwitozo umwe na wo ntiyawurangiza. Ntabwo azakina uyu mukino niko kuri.'

Iyo urebye igihe uyu mukinnyi amaze adakina kubera imvune, n'iyo yaba yakize amahirwe menshi uko umutoza atazamwitabaza kuri uyu mukino w'abakeba.

Uyu mukino w'umunsi wa 19 uteganyijwe ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15:30'.

Aheruka gukina umukino wa Etincelles
Ku wa Gatatu yari yatangiye imyitozo ariko ntiyayirangiza
Biragoranye ko yakina uyu mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-iturufu-rayon-sports-yibikiye-cyangwa-koko-ntazakina-impaka-ni-nyinshi-kuri-onana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)