Nka 85% cyarakemutse - Perezida Kagame avuga ku rugamba rwo kurwanya ibyihebe muri Mozambique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo n'Abapolisi b'u Rwanda bari muri Centrafrique mu butumwa bwa Loni. Gusa mu 2020 hoherejweyo abandi basirikare binyuze mu masezerano u Rwanda rwagiranye n'iki gihugu.

Yavuze ko impamvu byakozwe, ari uko u Rwanda rwanze kunyuranya n'amategeko ya Loni. Yavuze ko misiyo ya Loni ari ukubungabunga amahoro, ariko ko iyo hatari amahoro utabona icyo ubungabunga.

Ubu ibibazo yerekanye byatangiye gukemura, kandi ko ibyaba bisigaye bireba bene igihugu. Ati 'Ibisigaye ni ibyabo, ntabwo tujya muri Politiki yo muri Centrafrique.'

Ku bijyanye na Mozambique, Perezida Kagame yavuze ko Inzego z'Umutekano z'u Rwanda kuva zagerayo muri Nyakanga 2021 zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.

Ati 'Ingabo z'u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n'Ingabo za Mozambique [...] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw'aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.'

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Ingabo z'u Rwanda zikomeje ibikorwa byazo mu mashyamba yahungiyemo ibyihebe mu duce twa Nhica de Ruvuma na Pundanhar.

Perezida Kagame yavuze ko kubera iyo ntambara yo muri Mozambique, hari abantu bafatiwe mu Rwanda bakorana n'imitwe y'iterabwoba ya ADF ku buryo kuri we ikibazo cy'uyu mutwe kireba akarere muri rusange.

Ati 'Twasanze abo bantu bakorana n'abo bantu bo muri Congo bafite ibikorwa bashaka gukora hano mu Rwanda ariko twabafashe mbere y'uko babikora ndetse bakavuga ko ibyo bakoraga kwari uguhorera abo basangiye imyumvire n'ibikorwa bari muri Cabo Delgado muri Mozambique. Barabahoreraga bagira ngo bagirire nabi u Rwanda ko bagiye kurwanya iyo mitwe nkabo.'

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Mozambique 'kizatwara igihe' kuko nyuma yo kugarura umutekano, hari no gutegurwa abasirikare baho kugira ngo bazabashe kuwusigasira.

Ati 'Haba muri Mozambique, haba Centrafrique dushobora kugirayo igihe bitwara. Mube mubizi, mube mubyiteguye ariko nta n'icyuho bidusigira hano. Hano ntabwo tuhibagirwa niho ha mbere duhera.'

Mu masezerano u Rwanda rwagiranye n'ibyo bihugu byombi rwoherejemo ingabo harimo no gutanga amahugurwa ku basirikare babyo ku buryo bazasigara bacunze umutekano neza Abanyarwanda batashye.

Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zimaze kubohora uduce twinshi twari mu maboko y'ibyihebe
Nibura 85 % y'ikibazo cy'ibyihebe muri Cabo Delgado kimaze gukemuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nka-85-cyarakemutse-perezida-kagame-avuga-ku-rugamba-rwo-kurwanya-ibyihebe-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)