Nta mbabazi namusaba kuko ibyo yaregeye ni amahomvu - KNC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal atangaje ko aba yarajuririye ibihano byahawe perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] kubera kumusebya ariko akabireka kubera ko KNC yamusabye imbabazi, undi yabiteye utwatsi avuga ko nta n'izo ateze kumusaba.

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana Kakooza Nkuriza Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana Mvukiyehe Juvenal nyuma y'umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.

Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine (4) n'ihazabu y'ibihumbi ijana (100.000 FRW).

Uyu mukino wabaye tariki ya 17 Ukuboza 2021 ubwo wari urangiye Gasogi United itsinzwe na Gorilla FC, perezida wa Gasogi United yabajijwe niba ataba yagurishije umukino nk'uko bivugwa ko hari abayobozi b'amakipe bagurisha imikino, yasubije ko ibyo byabazwa perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we bivugwa ko ubikora.

Mu kiganiro Programme Umufana gitambuka kuri Radio Flash, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko aba yarajuririye ibihano byahawe KNC ariko nyuma yo gutanga ikirego KNC yamusabye imbabazi ndetse bakicara bakabiganiraho bagasanga ibyiza ari uko babana mu mahoro.

Aganira n'itangazamakuru ku munsi w'ejo hashize, KNC yavuze ko nta mbabazi yasabye Juneval ndetse ko nta n'izo ateze kumusaba.

Ati "Nabivuze reka nongere mbisubiremo, nta mbabazi nigeze nsaba Juvenal, nta n'izo nanamusaba ku byo yaregeye kuko ni amahomvu."

Mvukiyehe Juvenal ngo yaretse kujurira kubera ko yiyunze na KNC
KNC avuga ko nta mbabazi yamusabye ndetse ko n'izo azigera amusaba



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-mbabazi-namusaba-kuko-ibyo-yaregeye-ni-amahomvu-knc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)