Umukinnyi Iranzi Jean Claude avuga ko kuba yarirukanywe muri APR FC ari ibintu bibaho ndetse ko ubu nta n'ikibazo afitanye n'iyi kipe nubwo nta mukinnyi wifuza kwirukanwa ariko ngo siho ubuzima buba burangiriye.
Iranzi Jean Claude yari mu bakinnyi 16 birukanywe na APR FC muri 2019 kubera umusaruro utari mwiza, uyu mukinnyi nibwo yahise ajya muri Rayon Sports.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta kibazo afitanye na APR FC kuko kwirukanwa ari ibintu bibaho.
Ati 'Njyewe ntabwo natandukanye na APR FC nabi kubera ko nta kibazo twagiranye, bansezereye nk'uko basezerera undi mukinnyi uwo ari we wese, njye nta kibazo na kimwe dufitanye.'
Yakomeje avuga nubwo nta mukinnyi wifuza kwirukanwa ariko na none iyo bibayeho ngo ntabwo ariho ubuzima buba burangiriye.
Ati 'Ntabwo ariko nabivuga kubera ko iyo uri mu ikipe ntabwo ari byiza ko bagusezerera, ntabwo ari byo wakwifuza nk'umukinnyi ariko mu gihe bibaye uba ugomba kubyakira kuko ntabwo ari ho ubuzima burangiriye, ushobora no kujya n'ahandi ukaba wakina.'
Iranzi Jean Claude yinjiye muri APR FC 2009 avuye muri Kiyovu Sports, batandukanye 2016 yerekeza ku mugabane w'u Burayi mu ikipe ya Topvar Topoľčany, 2017 akinira Zesco United yo muri Zambia, batandukanye muri 2018 agaruka muri APR FC batandukanye 2019 ari nabwo yajyaga muri Rayon Sports yaje kumutiza mu Misiri agaruka muri Rayon Sports umwaka ushize.