Nyabarongo yafunze Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanda Polisi yaburiye abawukoreshaga bifashishije ibinyabiziga, wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

Aho hantu amazi y'imvura n'ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

Mu itangazo ryanyijijwe ku rukuta rwa Twitter ya Polisi y'u Rwanda muri iki gitondo, ryaburiraga abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu.

Rigira riti" Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n'imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze."

Meteo Rwanda iheruka gutangariza Abanyarwanda ko muri uku kwezi kwa Gashyantare hateganyijwe imvura nyinshi mu bice by'igihugu cyane mu Burengerazuba no mu Majyaruguru basabwa gufata ingamba zizabafasha guhangana n'ibyo bihe.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyabarongo-yafunze-Umuhanda-Muhanga-Ngororero-Mukamira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)